Prof.Sam Rugege yasimbujwe ku buyobozi bw’urukiko rw’ikirenga

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 4 December 2019 Yasuwe: 3852

Kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Ukuboza 2019, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yagize Dr Faustin Nteziryayo Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga asimbuye Prof Sam Rugege wari umaze imyaka umunani aruyobora.



Itangazo ryaturutse mu biro bya Perezida wa Repubulika,Paul Kagame rivuga ko yagize Bwana Dr NTEZIRYAYO Faustin, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga mu gihe Madamu MUKAMULISA Marie Thérèse yagizwe Visi Perezida w’urwo rukiko asimbuye Kayitesi Zainabu Sylvie.

Iri tangazo rigira riti:

Ashingiye ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003 ryavuguruwe muri 2015, cyane cyane mu ngingo zaryo (iya 153, iya 86 n’iya 156; None ku wa 4 Ukuboza 2019 Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyizeho:

Bwana Dr NTEZIRYAYO Faustin, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga,
Madamu MUKAMULISA Marie Thérèse, Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga.

Dr Nteziryayo yasimbuye Prof Sam Rugege na ho Mukamulisa Marie Thérèse akaba yasimbuye Kayitesi Zainabu Sylvie.

Prof. Sam Rugege wahoze ari visi perezida w’urukiko rw’ikirenga yasimbuye Aloysia Cyanzayire ku mwanya wa Perezida w’urwo rukiko nkuko byatangajwe n’itangazo ry’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yo kuwa 07/12/2011.Cyanzayire Aloysia nawe yari amaze imyaka 8 aruyobora.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Padiri Habyarimana Andre wa Diyoseze ya Kabgayi kwifata byaramunaniye...

Padiri Habyarimana Andre Avellin ni Umupadiri wahoze akorera muri Diocese...
27 January 2020 Yasuwe: 2568 0

Abakoresha Whatsapp baburiwe na RIB

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB ruraburira abantu bakoresha urubuga...
25 January 2020 Yasuwe: 5044 0

Abadakoresha ubutaka bwabo uko bikwiye bazabwamburwa

N’ubwo ubutaka mu Mujyi wa Kigali ari ubw’abaturage kandi bagomba kubukoresha...
24 January 2020 Yasuwe: 3792 0

Mutuyisugi Bernard yashikuje igikapu umuzungu wo muri Amerika cyari kirimo...

Ku manywa yo ku wa 22 Mutarama 2020 Mutuyisugi Bernard ufite imyaka 28...
24 January 2020 Yasuwe: 6948 0

Hasobanuwe impungenge zo gutanga Bourse hatitawe ku byiciro by’ubudehe

Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr Charles...
23 January 2020 Yasuwe: 1520 2

Ahahoze Gereza ya 1930 hagiye kubakwa Katederali igezweho

Kiliziya Gatolika igiye kubaka Katederali igezweho ya Arkidiyosezi ya...
23 January 2020 Yasuwe: 3374 2