skol
fortebet

RCS ntizi neza niba gereza zo mu Rwanda zigira ubwishingizi

Yanditswe: Wednesday 05, Apr 2017

Sponsored Ad

Urwego rw’ igihugu rushinzwe imfungwa n’ abagororwa mu Rwanda rugaragaza ko rutazi neza niba gereza zo mu Rwanda zigira ubwishingizi. Ni mugihe amagereza ari zimwe mu nyubako za Leta, nyamara Leta ikaba idahwema gushishikariza Abanyarwanda kugira ubwishingizi bw’ inyubako zabo ndetse n’ ubw’ imitungo yabo. Ni mu gihe kandi hagiye hagaraga inyubako zibasirwa n’ inkongi z’ imiriro zirimo n’ amagereza atandukanye yo mu Rwanda.
Mu gihe kitarenze amezi ane gereza ebyiri zo mu mujyi wa Kigali arizo (...)

Sponsored Ad

Urwego rw’ igihugu rushinzwe imfungwa n’ abagororwa mu Rwanda rugaragaza ko rutazi neza niba gereza zo mu Rwanda zigira ubwishingizi. Ni mugihe amagereza ari zimwe mu nyubako za Leta, nyamara Leta ikaba idahwema gushishikariza Abanyarwanda kugira ubwishingizi bw’ inyubako zabo ndetse n’ ubw’ imitungo yabo. Ni mu gihe kandi hagiye hagaraga inyubako zibasirwa n’ inkongi z’ imiriro zirimo n’ amagereza atandukanye yo mu Rwanda.

Mu gihe kitarenze amezi ane gereza ebyiri zo mu mujyi wa Kigali arizo Gereza ya Nyarugenge na Gereza ya Gasabo zimaze kwibasirwa ni inkongi y’ umuriro.

Mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki 3 Mata 2017, bamwe mu bagororwa bafungiwe muri gereza ya Gasabo bazindikiye mu myigaragambyo. Urwego rw’ igihugu rushinzwe imfungwa n’ abagororwa RCS ntirwatangaje mu buryo bweruye nyirabayazana w’ iyo myigaragambyo, gusa rwatangaje ko abakozwe iyo myigaragambo ari abasaba kurihwa ibyabo byangirikiye mu nkongi y’ umuriro yibasiye iyo gereza tariki 31 Werurwe 2017.

Mu gushaka kumenya niba Gereza zo mu Rwanda zifite ubwishingizi bwagoboka Leta mu kwishyura ibyangiritse nk’ igihe Gereza yaba yibasiwe n’ inkongi y’ umuriro, umugizi wa RCS, CIP Sengabo Helary yagaragarije Ikinyamakuru Umuryango ko gereza zo mu Rwanda zishobora kuba zifite ubwishingizi.

Yagize ati “Inyubako za Leta ziba zifite ubwishingizi ibyo aribyo byose. Uwagiriramo impanuka yafashwa.”

Yongeye kubazwa niba mu by’ ukuri Gereza zifite ubwishingizi yagize ati “Urumva erega umuntu uri mu maboko ya Leta niyo iba imushinzwe”

Kuva muri 2014, Gereza eshatu zo mu Rwanda zimaze kwibasirwa n’ inkongi y’ umuriro. Izo gereza ni iya Muhanga yibasiwe n’ inkongi y’ umuriro muri Nyakanga 2014, iya Nyarugenge tariki 25 Ukuboza 2016, na Gereza ya Gasabo tariki 31 Werurwe 2017.

RCS ivuga ko ibyangirikiye muri izi nkongi byishyuwe na Minisiteri y’ ibiza no gucyura impunzi MIDMAR.


Gereza ya Nyarugenge ubwo yibasirwaga n’ inkongi tariki 25 Ukuboza 2017

Leta ntabwo yishyura ibyangiritse byose

CIP Sengabo yabwiye Ikinyamakuru Umuryango ko nubwo Leta yishyura ibyangirikiye mu nkongi z’ imiriro zibasiye amagereza hari ibyo itishyura.

Yagize ati “ Leta ntabwo yishyura byose. Nk’ urugero Leta ntabwo yakwishyura ibyangombwa by’ umuntu byahiriye muri gereza, uretse ko no gutunga amafaranga muri gereza ubwabyo bitemewe uwaba ayafitemo ntabwo yayishyurwa”

Ingamba Leta yafashwe mu rwego rwo guhangana n’ inkongi mu magereza

CIP Sengabo yabwiye Umuryango ko inkongi z’ umuriro zibasiye gereza ya Nyarugenge na Gereza ya Muhanga zaturutse ku kuba amashanyarazi ari muri izo gereza amaze igihe kirekire, bityo itsinga zikaba zishaje.

Yunzemo ati “Ntabwo iperereza rirasozwa ngo tumenye icyateye inkongi y’ umuriro muri gereza ya Gasabo ariko iya Muhanga n’ iya Nyarugenge inkongi z’ umuriro zaturutse ku gukoranaho kw’ itsinga ibyo bita ‘cour ciruit’”

Yakomeje avuga ko mu rwego rwo guhangana n’ ikibazo cy’ inkongi z’ imiriro zibasira amagereza, bafashe ingamba zirimo kubaka gereza nshyashya zijyanye n’ icyerekezo, atanga urugero rwa Gereza ya Mageragere.

Mu zindi ngamba harimo guhugura abacungagereza ku bijyanye no gutabara igihe hadutse inkongi. Ngo abacunga gereza bahungurwa na polisi y’ u Rwanda, abamaze guhabwa ubwo bumenyi barenga 100. Ikindi ngo ni ukongera ibikoresho by’ ibanze mu kuzimya umuriro nka kizimyamwoto.

Icyifuzo ngo ni uko mu bacungagereza barenga ibihumbi 2000 bari mu Rwanda, buri gereza yagira abacungagereza 30 bafite ubumenyi buhagije mu bijyanye no kuzimya no gukumira inkongi z’ imiriro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa