skol
fortebet

RCS yanyomoje amakuru akomeje kuvugwa ko Dr. Kayumba Christopher yapfiriye muri gereza

Yanditswe: Tuesday 10, Mar 2020

Sponsored Ad

skol

Urwego rw’igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS) rwavuguruje amakuru akomeje gucicikana ku mbugankoranyambaga avuga ko Dr. Kayumba Christopher, washinze ikinyamakuru The Chronicles wigeze kuba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda yapfuye aguye muri gereza.

Sponsored Ad

RCS yavuze ko ayo makuru ari ibinyoma ahubwo ko ari muzima ndetse ameze neza aho afungiye by’agateganyo muri gereza ya Nyarugenge, kandi akaba asurwa kimwe n’abandi.

RCS yagize iti “RCS iranyomoza ibihuha biri gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga bivuga ko Dr. Kayumba Christopher yaba yapfuye. Ni muzima kandi ubu ameze neza, aho afungiye by’agateganyo muri gereza ya Nyarugenge, kandi arasurwa kimwe n’abandi bagororwa”.

Kuri uyu wa kabiri mu gitondo, hacicikanye ifoto ya email ku mbuga nkoranyambaga, ivuga ko Dr. Kayumba yapfuye.

Mu Kuboza umwaka ushize wa 2019, Dr. Kayumba yatsinzwe urubanza mu bujurire, ubu akaba afungiye muri gereza ya Nyarugenge.

Mu byaha ashinjwa harimo gusindira mu ruhame, gihanwa n’itegeko nomero 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018, mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu ngingo ya 268.

Ashinjwa kandi icyaha cyo guteza umutekano muke ku kibuga cy’indege, gihanwa n’itegeko nomero 20/2018 ryo kuwa 29/04/2018, rigenga indege za gisivile, mu ngingo ya 41, igika cya mbere n’icya kabiri.

Ubushinjacyaha kandi buvuga ko Dr. Kayumba Christopher ashinjwa gushaka guhungabanya ibikorwa remezo ku kibuga cy’indege, icyaha Ubushinjacyaha buvuga ko gihanwa n’itegeko nomero 20/2018 ryo kuwa 29/04/2018.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa