skol
fortebet

RDC yamaganye bikomeye ibyemezo byafatiwe mu nama ya AU

Yanditswe: Friday 18, Jan 2019

Sponsored Ad

Repubulika iharanira Demokarasi ya kongo yamaganye bikomeye ibyemezo byafatiwe mu nama y’abakuru b’ibihugu bbagize uyu muryango byo gusubika gutangaza burundu ibyavuye mu matora mu rwego rwo kwirinda imvururu zakurikiraho.

Sponsored Ad

AU yasabye RDC gusubika itangazwa rya burundu ry’ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu, kubera gutinya imvururu zakurikiraho ndetse no kutizera neza uko CENI yabaruye amajwi, gusa RDC yasubije ko urukiko rurengera Itegeko Nshinga rwigenga,nta muntu ugomba kuruvangira.

Umuvugizi wa Leta ya RDC, Lambert Mende, yagize ati “Urukiko rurigenga, kuri twe no ku Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ntabwo ntekereza ko ari akazi ka leta cyangwa AU ko kubwira urukiko icyo rugomba gukora.”

Ntabwo nzi niba hari ibihugu aho abantu bashobora kwivanga mu gihe hakurikijwe amategeko, Urukiko ruzakora ibiri byo kugira ngo rugaragaze ukuri, tugomba kurwizera.”

AU iyavuze ko gutangaza aya majwi ku buryo bwa burundu byasubikwa kubera ko ibona nta kuri kwagaragaye ubwo hasohokaga ibyavuye mu matora by’agateganyo mu minsi ishize byemeza ko Feliix Tshisekedi ariwe watsinze.

Byari biteganyijwe ko uwatsinze amatora azarahira tariki 22 Mutarama uyu mwaka ariko ibihugu bikomeye ku isi birimo Ubufaransa,Ububiligi,umuryango wa SADC na Kiliziya Gatolika byamaganye gutsinda kwa Tshisekedi.

Iyi nama ya AU yabaye ku munsi w’ejo taliki ya 17 Mutarama 2019,yemeje ko igiye kohereza muri Congo Umuyobozi Mukuru w’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe,Paul Kagame, Perezida wa Komisiyo y’Afurika yunze Ubumwe, bamwe mu bakuru b’ibihugu na za guverinoma, kugira ngo bajye kuganira n’impande zishyamiranye muri Congo, bafatanyirize hamwe gushaka umuti w’ibibazo bihari.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa