skol
fortebet

REB yahaye abanyeshuli batsinze ikizamini cya Leta mu mashuli abanza ibigo idatangaje inota fatizo ryagendeweho

Yanditswe: Friday 04, Jan 2019

Sponsored Ad

Ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi REB cyamaze guha abanyeshuli batsinze ibizamini bya Leta mu mashuli abanza ibigo bazigaho mu mwaka w’amashuli 2019, ariko ntiyashyize hanze inota fatizo ryafatiweho.

Sponsored Ad

REB yakuyeho uburyo bwari busanzwe bukoreshwa bwo guhamagara abayobozi b’ibigo by’amashuli mu Rwanda, bagatoranya abanyeshuli bifuza bagendeye ku manota bagize, kuko kuri iyi nshuro niyo yabyikoreye ndetse ntiyatangaje inota fatizo ku bahawe ibigo.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi, REB, Dr Ndayambaje Irénée, yatangarije IGIHE dukesha iyi nkuru, ko mu guhitamo ibigo abanyeshuri bazoherezwamo hibanzwe ku ngingo zitandukanye.

Yagize ati “Icyo twashingiye mu gutanga ibigo ni uko abanyeshuri batsinze, icya kabiri ni ibigo basabye n’imyanya iboneka mu mashuri bakeneye kwigamo.

Dr Ndayambaje yavuze ko ibihuha byakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga havugwa inota fatizo atari ukuri,batamenye aho byaturutse.

Abanyeshuri bose bari mu byiciro bine bya mbere bafashwe nk’abatsinze ndetse MINEDUC yanzuye ko bazajya basaranganywa ibigo uko REB yabiteganyije.

Mu minsi ishize,Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Munyakazi Isaac,yavuze ko nta shuri rya kamara mu Rwanda kuko yose atanga uburezi ndetse avuga ko ibyo guha abanyeshuli ibigo kubera amanota bagize byakuweho.

Kuva kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 4 Mutarama 2019, umunyeshuri wo mu mashuli abanza ashobora kureba ikigo yoherejwemo, anyuze ku rubuga rwa www.reb.rw, akareba ahanditse View Result, agashyiramo kode ye mu kazu, akabona aho yoherejwe.

REB yatangaje ko ibigo bishya by’abanyeshuli basoje Icyiciro rusange bizatangazwa mu minsi ya vuba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa