skol
fortebet

REB yihakanye abarimu bayishinje ko yabategetse kwimura abanyeshuli batatsinze

Yanditswe: Saturday 14, Dec 2019

Sponsored Ad

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe uburezi REB, Dr Ndayambaje Irénée, yemeje ko nta tegeko na rimwe leta yigeze ishyiraho ritegeka abarimu kwimura abana bose n’abatatsinze gusa ngo gusibira k’umwana bikwiriye kubazwa mwarimu n’umubyeyi.

Sponsored Ad

Ibi uyu muyobozi yabitangarije mu mwiherero wahuje REB n’abanyamakuru bari baturutse mu binyamakuru 50 byo mu Rwanda kuwa 12 Ukuboza 2019 I Rwamagana.

Dr Ndayambaje uyobora REB, yavuze ko leta nta tegeko rizwi yasohoye rituma abarimu bimura abana bose n’abatsinzwe [Promotion Automatique] avuga ko n’ababikora bakwiriye kubireka.

Yagize ati “Narabajije ngo muzanyereke ibaruwa izwi leta yashyize hanze isaba abarimu kwimura abana bose.”

Nubwo Dr Ndayambaje yahakanye ko nta tegeko Leta yahaye abarimu ryo kwimura abanyeshuri barimo n’abatatsinze, yavuze ko gusibira k’umwana byakabajijwe mwarimu n’umubyeyi ngo kuko iyo umwana asibiye biba bisobanuye ko hari ibyo yakigishijwe ariko atabonye neza.

Ati “Iyo umwana yaje ku ishuri ntabwo aba yaje gusibira aba yaje kwiga twakagombye gukora ibishoboka byose uwo mwana tukamukurikirana tukamufasha kubera ko nk’uko tubizi ntabwo tugira ubushobozi bungana, ariko buri wese mu bushobozi bwe aba afite ibyo akwiriye kumenya bivuze ko abarimu n’abanyeshuri hari ibyo tuba tutahaye abana.”

Mu minsi ishize bamwe mu barimu n’abayobozi b’ibigo by’amashuri babwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko kimwe mu bituma ireme ry’uburezi ritagerwaho neza harimo kuba basabwa kwimura abana bose nubwo baba batatsinze.

Aba barezi bavuga ko basabwa gusibiza abana bangana na 5% mu kigo cyose akaba ari nayo ntandaro yo kwimura abana kabone nubwo baba bafite amanota make.

Dr Ndayambaje yavuze ko kuri ubu abana bangana na 13.4% mu mashuri abanza basibira naho mu mashuri yisumbuye hakaba hasibira 1.7%, iyi mibare ikaba ari myinshi cyane ugereranyije n’ibindi bihugu byo mu Karere.




REB yabwiye abanyamakuru ko itategetse abarimu kwimura abanyeshuli barimo n’abatatsinze

Ibitekerezo

  • Nonese ntabwo ari yo iha abana bagize U gukomeza ibyiciro bikurikiyeho? Ibi ni iki ra!

    Buriya REB ntiyashobora kugerageza guhuhamu ziko ijunditse amazi!!! Hmhm

    Ntabwo ari Feb yonyine kuko n’uturere babiziranyeho nubwo abihakanye iyo abagenzuzi babo iyo baje barabibaza kandi basanze warasibije benshi urabizira.Uturere two babishyize no mu mihigo.Uwo muyobozi wa REB arabeshya cyane ahubwo bibatera isoni kubivuga .Ariko banyamakuru muzajye mujya kuri terrain mubaze abarimu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa