skol
fortebet

Reba abemerewe kubakisha Rukarakara mu mujyi wa Kigali

Yanditswe: Saturday 05, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Byavugiwe mu nama yahuje abayobozi mu Mujyi wa Kigali, abubatsi bibumbiye muri sendika yabo (STECOMA) ndetse n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiturire (RHA), kuri uyu wa gatanu tariki 4 Ukwakira 2019.

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko kugeza ubu nta hantu na hamwe hemerewe kubakishwa ayo matafari mu gihe iryo tsinda ritaratanga raporo y’ibyo ryagezeho.

Inzu yubakishwa rukarakara ngo igomba kuba itageretse, idafite inzu zijya munsi (Cave) ndetse itarengeje ubuso bwa metero kare 200, ikaba kandi ari inzu yo guturamo, nk’uko byagaragajwe na Muhire Janvier, umuyobozi ushinzwe amategeko y’imiturire n’imyubakire mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Imiturire.

Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe imiturire n’ibikorwa remezo, Nsabimana Ernest, avuga ko itsinda ririmo kureba iby’imikoreshereze ya rukarakara riri hafi gusoza icyo gikorwa ku buryo raporo izasohoka vuba.

Agira ati “Hari itsinda ry’Umujyi wa Kigali ririmo kubitegura ku bufatanye n’uturere. Ubwo rero bitewe n’igishushanyo mbonera cy’umujyi n’aho uzagenda wagukira, bazabigaragariza abashaka kubaka n’Abanyarwanda muri rusange bitarenze Ukwakira uyu mwaka, ndetse n’amabwiriza agenga imyubakishirize ya rukarakara ashyirwaho n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiturire”.

Muhire yavuze ko abashinzwe imyubakire bahuguriwe amabwiriza agenga iyo myubakire ndetse ko hari n’imbuga ariho ku buryo uyashatse wese yayabona hagamijwe kwirinda amakosa.

Ati “Abashinzwe imiturire n’ubugenzuzi mu Mujyi wa Kigali bose barahuguwe ku mabwiriza agenga imyubakishirize ya rukarakara. Ubu twahuguraga abubatsi bibumbiye muri STECOMA ngo bayamenye kuko ari bo bireba cyane cyane, ariko no ku mbuga z’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiturire n’urwa Minisiteri y’ibikorwa remezo arahari”.

Uwo muyobozi kandi yagaragaje ingero z’itafari rya rukarakara rizaba ryemewe mu gihugu hose, ngo rigomba kuba rifite cm 30 z’uburebure, cm 20 z’ubugari na cm 15 z’ubujyejuru (30×20×15).

Iryo tafari ariko hari bamwe mu bafundi bavuze ko ingero zaryo batazishimiye ndetse ko barifiteho impungungenge bakifuza ko zakongera kurebwaho, nk’uko umwe muri bo yabitanze nk’ikibazo.

Ati “Nkurikije uko dusanzwe twubaka, ingero za ririya tafari ndabona ari nto. Uhereye hasi wubaka, ucomeka butisi na panderesi ugasiga n’aho amatafari ahurira (joints), uzagera hejuru bidafite ingufu zo kwikorera ibindi bigerekwaho, mwakongera mukabireba”.

Kuri icyo kibazo, Muhire yavuze ko niba babibona nk’impungenge ko ababishinzwe bazongera bakabireba.

Ati “Ziriya ngero zashyizweho hifashishijwe abahanga mu bwubatsi ndetse na bamwe mu bahagarariye amashyirahamwe y’abafundi. Icyakora kuba bagaragaje impungenge ni ikintu kigomba kongera kuganirwaho, basanga hari icyo byakwangiza ku buziranenge bw’inyubako bikaba byahinduka”.

Muri iyo nama havuzwe kandi ko nta mufundi wemerewe kubaka amatafari ya rukarakara atari mu ishyirahamwe rizwi, ngo bikazafasha kumenya abazagira amakosa bakora mu myubakire bityo babihanirwe n’amategeko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa