Reba ahantu 4 muri Kigali hari buturikirizwe ibishashi by’umuriro mu ijoro ryinjira muri 2020

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 31 December 2019 Yasuwe: 2579

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko mu ijoro ryo kuri uyu wa 31 Ukuboza 2019 rishyira ku wa 1 Mutarama 2020, saa sita z’ijoro zuzuye hazaturitswa urufaya rw’ibishashi by’umuriro mu duce tune dutandukanye.



Ni ubutumwa Umujyi wa Kigali wageneye abawutuye n’abawugenda kuri uyu wa Mbere, utangaza ko ibishashi by’umuriro mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri rishyira ku wa Gatatu, bizaturikirizwa ku Kimihurura kuri Kigali Convention Centre; i Remera kuri Stade Amahoro, kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo no ku musozi wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo.

Mu ibaruwa yashyizweho umukono n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, yakomeje ati “Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali burasaba abaturage kutazikanga cyangwa ngo bahungabanywe n’urusaku bizatera ku begereye aho bizaturikirizwa.”

Kurasa ibishashi by’umuriro ni igikorwa kimaze kumenyerwa mu Mujyi wa Kigali, gusa mu myaka ishize byagiye bibera ahantu hatatu harimo kuri Stade ya Kigali mu Karere ka Nyarugenge, ku Kimihurura mu ka Gasabo no ku musozi wa Rebero muri Kicukiro.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Abakorera Siporo hanze y’ingo zabo bagiriwe inama na Polisi

Polisi y’u Rwanda iributsa abaturarwanda ko nta muntu wemerewe gusohoka mu...
3 April 2020 Yasuwe: 1722 0

Covid-19:Rimenyande yatawe muri yombi n’abamufashaga kwakira abamutwerereye...

Tariki ya 29 Werurwe nibwo Polisi y’u Rwanda yafashe uwitwa Rimenyande Jean...
3 April 2020 Yasuwe: 2682 1

Kayonza:Icyuzi cya Ruramira kiri hafi gukamishwa kugira ngo hashakishwe...

Icyuzi cya Ruramira giherereye mu murenge wa Ruramira mu Karere ka...
31 March 2020 Yasuwe: 4260 0

Musanze:Abantu 7 bafunzwe bazira kugira akabari urugo muri ibi...

Abantu barindwi bafashwe bifungiranye mu gipangu cy’aho uwitwa Sam Kiruhura,...
30 March 2020 Yasuwe: 2594 0

Gisagara:Nzirorera Emmanuel yatemye umugore we n’umwana ndetse n’umuturanyi...

Mu karere ka Gisagara, umurenge wa Ndora, akagari ka Cyamukuza, mu mudugudu...
29 March 2020 Yasuwe: 4040 0

Covid-19:Abashakanye basabwe kuzirikana gahunda zo kuboneza urubyaro muri...

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango mu Rwanda (MIGEPROF),...
29 March 2020 Yasuwe: 1410 1