skol
fortebet

Reba Hoteli zashyizwe ku rwego rw’inyenyeri 5 mu Rwanda

Yanditswe: Saturday 02, Nov 2019

Sponsored Ad

skol

Bisate Eco Lodge yubatse mu gace k’Ibirunga yashyizwe ku rwego rw’inyenyeri eshanu, iba iya kabiri irugezeho mu zibarizwa hanze y’Umujyi wa Kigali nyuma ya One & Only Nyungwe House.

Sponsored Ad

Inyenyeri za hoteli zitangazwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB) gishingiye ku bipimo bizigenga muri Afurika y’Uburasirazuba (EAC).

Ku nshuro ya gatatu mu Rwanda hatangajwe uko hoteli, appartements n’izindi nzu zakira abakerarugendo zihagaze bijyanye n’inyenyeri zazo kuva kuri imwe kugeza kuri eshanu mu birori byabereye muri Kigali Convention Center ku wa 1 Ugushyingo 2019.

Muri 40 zagenzuwe, Bisate Lodge ni yo yahawe inyenyeri eshanu mu gihe izahawe enye ari ebyiri zirimo Residence Prima 2000 na The Retreat & Heaven Boutique Hotel.

Hoteli zahawe inyenyeri eshatu zigera ku 10 zirimo Executive Suites Kigali na Landmark Suites iherereye i Kinyinya. Izisaga 10 zashyizwe ku rwego rw’inyenyeri ebyiri zirimo The Court Boutique Hotel na Barthos Hotel mu gihe 10 zahawe imwe.

Gutanga inyenyeri hashingirwa ku birimo serivisi zitanga, aho ziherereye, imyubakire yazo, ubushobozi bwo kwakira abantu, amasaha zikora n’ibindi hagendewe ku mabwiriza ahuriweho na EAC agenga hotel, restaurants, n’izindi nyubako zakira ba mukerarugendo.

Bisate Lodge yubatswe hagendewe ku miterere y’Ingoro y’Umwami y’i Nyanza mu Majyepfo, yahawe inyenyeri eshanu nyuma yuko mu 2018 yaje no ku rutonde rwa hoteli 56 nshya nziza ku Isi. Iri mu za mbere zakira ba mukerarugendo bo ku rwego rwo hejuru mu Rwanda, yubatswe n’ikigo Wilderness Safaris.

Umuyobozi wa Thousand Hills ikorana na Bisate Lodge, Sebageni Jacqui, yagaragaje ko inyenyeri bahawe ari ishema rizatuma bakora cyane.

Imiterere ya Bisate Lodge ituma ba mukerarugendo bizihirwa no kuharara kuko kugeza ubu ibyumba byayo byamaze gufatwa (booked) kugeza mu 2020. Mu bituma hakundwa harimo ubwiza bwaho, ingagi, ibirunga na serivisi nziza zihabarizwa.

Mu myaka itanu ishize u Rwanda rwari rufite hoteli imwe y’inyenyeri eshanu, ubu zigeze kuri eshanu zirimo Bisate Lodge, One & Only Nyungwe House, Radisson Blu Hotel, Kigali Serena Hotel na Kigali Marriot Hotel.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa