skol
fortebet

Reba ibintu u Rwanda rwakoze mu mwaka dusoje bigatera amahanga kurwifuza[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 31, Dec 2019

Sponsored Ad

skol

Harabura amasaha make tugasoza umwaka wa 2019, umwaka ugizwe n’iminsi itari mike, abantu barabyuka buri munsi bagakora bashaka ibyabateza imbere, ni yo mpamvu Teradignews isubije amaso inyuma ikareba kuri bimwe mu bikorwa u Rwanda rwagezeho amahanga akifuza kuhaba.

Sponsored Ad

Uretse kwifuza ibyiza by’u Rwanda, abanshi mu batuye muri Afurika bajyaga bandika ku mbuga nkoranyabaga bifuza ko abanyarwanda babatiza Perezida Paul Kagame akajya kubayobora nibura agahe gato kugira ngo na bo babone ku byiza n’ubunararibonye bwe bumaze guteza imbere u Rwanda nyuma y’amateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye mu Rwanda mu 1994.

Ibyagezweho byo ni byinshi kandi Perezida Kagame ntahwema gusaba abanyarwanda kubibungabunga ntihagire ushaka kubisenya bareba, imihanda yarubatswe, ibitaro birubakwa, amashuri n’ibindi bikorwaremezo bitandukanye, ugeze mu Rwanda amaso yaguha ukuri, reka tugaruka kuri bimwe muri ibyo.

Duhereje mu minsi mike ishize, Perezida Kagame yafunguye Kigali Arena ashima ko yubatswe neza mu gihe gito, amahanga yibaza uburyo inyubako y’agatangaza nkayo yakubakwa mu mezi 6 gusa.

Ahazaza h’u Rwanda ni heza mu mfuruka zose! Mu minsi yashize, ibikorwaremezo by’imikino n’imyidagaduro byari mbarwa kandi nabyo biri ku rwego rudashamaje ariko mu gihe cya vuba, Kigali Arena, iratanga indi sura.

Tariki ya 9 Kanama uyu mwaka, Perezida Kagame yafunguye Stade y’imikino y’amaboko n’ibitaramo, Kigali Arena, nyuma y’amezi atandatu yari imaze yubakwa, asaba urubyiruko kubyaza umusaruro iki kibuga, bakitoza ku buryo bavamo ibihangange mpuzamahanga.

Umuhango wo gutaha iyi stade, witabiriwe n’abayobozi b’ingeri zose by’umwihariko Perezida Kagame ni we wayifunguye. Madamu Jeannette Kagame; Minisitiri w’Umuco na Siporo, Nyirasafari Espérance; Minisitiri w’Urubyiruko, Rosemary Mbabazi n’abandi batandukanye bari bitabiriye.

Perezida Kagame mu ijambo rifungura Kigali Arena ku mugaragaro, yashimiye abayubatse, avuga ko bagaragaje ubuhanga no gukora ibintu byiza mu gihe gito.

Ati “Ariko niko abantu bakwiriye gukora. Ubwo natwe tuziga gukora neza, vuba kandi ibintu binoze. Abubatse hano, batwaye igihe gito, bakoresheje Abanyarwanda, umubare ungana nka 70% by’abakoze hano, abandi 30% ni abafatanyije n’Abanyarwanda kubera ubumenyi bafite, kugira ngo bafatanye abandi babigireho bakorane. Nubwo byatwaye igihe gito, ntabwo byagabanyije ubuziranenge bw’ibyo mureba hano.”

Perezida Kagame kandi yashimiye Abanyarwanda bagize uruhare mu iyubakwa ry’iyi stade, kuko ingengo y’imari yayigiyeho yaturutse mu bikorwa byabo.

Umukuru w’Igihugu kandi yashimiye Masai Ujiri, Perezida wa Toronto Raptors kimwe n’abandi bagize uruhare mu bikorwa bigamije iterambere ry’umukino wa Basketball muri Afurika.

Iyi nzu iherereye i Remera, iruhande rwa Stade Amahoro, yatangiye kubakwa muri Mutarama uyu mwaka na Sosiyete y’Abanya-Turikiya, Summa Rwanda, ari na yo yubatse Kigali Convention Centre.

Ni inyubako ya mbere nini y’imikino mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba ndetse iri mu icumi za mbere muri Afurika yose.

Yubatswe mu buryo bumeze kimwe na Dakar Arena iherereye i Diamniadio nayo yubatswe na Summa ariko aho bitandukaniye ni uko iyi yo muri Sénégal yakira abantu ibihumbi 15.

Ifite uburebure bwa metero 18,6 uvuye ku gisenge. Izajya yakira imikino ya Basketball, Volleyball, Tennis na Football ikinirwa mu nzu. Ishobora kwakira ibitaramo, inama mpuzamahanga, ibiterane n’ibindi bikorwa bitandukanye.

Amasezerano y’u Rwanda na PSG ya VISIT RWANDA

Nta wabikekaga urebye uburyo benshi batunguwe. Inkuru yabaye kimomo binyuze ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y’umunota umwe yari yamaze gukwira hose.

Byabaye muri uku kwezi k’uUkuboza. Bamwe babanje gukeka ko ari ’Fake News’, abandi babanza kujijinganya kuko batiyumvishaga ko byashoboka cyangwa se koko ko byari byabaye, muri macye u Rwanda rwongeye gutungurana rusinyana amasezerano y’imikoranire na Paris Saint Germain, ikipe rurangiza muri ruhago yo mu Bufaransa, imwe ikinamo Neymar na Mbappe, ni nyuma kandi yayo rwari rumaze igihe rugiranye na Arsenal.

Gutungurana k’u Rwanda ko kumaze kuba akarande kuko rimwe bucya hatangijwe uruganda ruteranya imodoka, ejo ukumva ngo hatangijwe uruteranya izikoreshwa n’amashanyarazi, ubundi ngo hatangijwe urwa telefone, cyangwa se ngo amaraso n’imiti bisigaye bigemurwa ku mavuriro hifashishijwe drones. Buri munsi ucyana ayawo.

Kuri ubu inkuru yamaze kwakirwa n’abantu ni uko PSG igiye kujya yamamaza urwa Gasabo cyangwa se uw’imisozi igihumbi binyuze mu gikorwa cyo kureshya ba mukerarugendo kizwi nka ’Visit Rwanda“.

Kugira ngo ubu bufatanye bugerweho, byanyuze mu nzira ndende ariko itagoye na busa, kubera amakarita yakinwaga. Nta bwana na seti zasakiranaga.

Kugira ngo ubufatanye bwa PSG n’u Rwanda bubeho mu bijyanye no kuba iyi kipe yakwamamaza ibikorerwa mu Rwanda n’ubukerarugendo bwarwo, byaturutse ndetse byoroshywa n’umubano usanzwe hagati y’u Rwanda na Qatar.

Icyo gihe kandi hasinywe amasezerano mu ngeri enye arimo ajyanye n’imikoranire mu rwego rw’umuco, muri siporo, mu bukerarugendo n’ibikorwa by’ubucuruzi ndetse n’ibijyanye n’ingendo zo mu kirere.

Bivugwa ko ibiganiro na PSG byoroshye biturutse kuri uyu mubano ndetse bikomezanya umuvuduko nyuma y’uko uyu muyobozi yari avuye mu Rwanda.

Ubu bufatanye bw’u Rwanda na PSG butandukanye n’ubwo u Rwanda rusanzwe rufitanye na Arsenal, ariko bufite akamaro kanini urebye mu cyerekezo cy’igihugu.

Kuba u Rwanda rushaka kugaragariza amahanga ibyiza byarwo, hamwe mu hantu rwari ruhanze amaso ni ku isoko ry’u Bufaransa, by’umwihariko mu Mujyi wa Paris, ufatwa nk’Umurwa Mukuru w’Isi mu by’umuco.

Ibyamamare hafi ya byose by’Isi bifata Paris nk’Umujyi w’ubukerarugendo, imideli n’ibindi; inkengero za Paris nko mu Mujyi wa Cannes ni ahantu handitse amateka mu bya Sinema. Ibi byose byanatumye mu mikoranire na PSG hitswa cyane ku kugaragaza u Rwanda mu isura yindi y’umuco, hakanatezwa imbere ibikorerwa mu gihugu nk’imideli, icyayi, ikawa n’ibindi.

Ikindi kigaragaza isura yihariye y’iyi mikoranire na PSG ni ishoramari riri gushyirwa mu ngeri zibanzweho muri aya masezerano cyane cyane umuco n’imyidagaduro.

Gusa igitangaje kandi cyiza muri byose ni uburyo guhera umwaka utaha, icyayi cy’u Rwanda n’ikawa aribyo byonyine bizajya bicuruzwa kuri Parc de Princes, stade ya PSG, biha amahirwe abahinzi n’inganda gutera imbere kurushaho no kubona isoko rishya. Ikindi ni uko imyenda abakinnyi bakorana imyitozo umukino ugiye gutangira iba yanditseho VISIT RWANDA ndetse iri jambo rikanagaragara mu gihe cy’umukino.

Amakuru avuga ko u Rwanda rwifuzaga kuba rwagirana amasezerano n’iyi kipe ku buryo Visit Rwanda yamamazwa ku myenda ikipe ikinana, ariko ntibyakunda kubera abandi baterankunga kandi bakomeye PSG ifite.

U Rwanda rwohereje mu isanzure icyogajuru kizahaza internet ibice by’icyaro.

Ku wa 27 Gashyantare uyu mwaka, ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’ikigo mpuzamahanga mu by’itumanaho, OneWeb, hoherejwe mu isanzure icyogajuru cyiswe ‘Icyerekezo’, izina cyahawe n’abanyeshuri bo ku Rwunge rw’Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Petero ku Nkombo, cyitezweho kugeza interineti mu bice birimo iri shuri.

Ni umushinga w’ikigo OneWeb gifite gahunda yo kohereza mu isanzure ibyogajuru 650 mu myaka ibiri, bizakwirakwiza internet icika gake cyane ugereranyije n’isanzwe. Ibi byogajuru byakozwe ku bufatanye n’ikigo Airbus Defence and Space.

Ibyogajuru bitandatu nibyo byoherejwe mu kirere ku ikubitiro birimo kimwe cy’u Rwanda, mu gikorwa cyabereye muri Guyane muri Amerika y’Amajyepfo. Ibi byogajuru byahagurutse bifashijwe na ’rocket’ ya Soyouz yakozwe n’Abarusiya.

Byahagurutse kuri uyu Gatatu 23:38, bikora urugendo rurerure ku muvuduko ukomeye kuko hari aho byagendaga kkilometero umunani ku isegonda.

Byitandukanyije nyuma y’isaha imwe habanza kuvaho bibiri binyura inzira yabyo, ibindi bine byitandukanya nyuma y’iminota igera kuri makumyabiri.

Minisiteri y’Ikoranabuhanga ivuga ko iyi ari intambwe ikomeye ku gihugu gishyize imbere ikoranabuhanga, aho nka internet ya ya 4G LTE iri kuri 96.6% by’igihugu.

Minisitiri w’Uburezi, Dr. Eugene Mutimura, we yavuze ko “ubu bufatanye na OneWeb mu kwifashisha ikoranabuhanga ry’icyogajuru mu kugeza internet mu mashuri yose yo mu cyaro, ni amahirwe akomeye yo kudufasha kurenga imikorere isanzwe hagamijwe kugeza internet mu mashuri yose mu gihugu mu myaka itatu iri imbere.”

Yakomeje ati “Hamwe na internet izatangwa n’icyogajuru, bizatanga umusanzu muri internet ikomeje kwiyongera mu gihugu mu mashuri mu Rwanda, aho tugeze kuri 40% mu mashuri yisumbuye 524, naho mu mashuri abanza turi kuri 14% mu mashuri abanza 2800.”

Amahanga yashimye cyane ubumuntu bw’ingabo za RDF zagaragarije abarwanyi ba P5 bashakaga guhungabanya Umutekano w’u Rwanda.

Hashize iminsi abantu 25 bakurikiranweho gukorana n’imitwe y’inyeshyamba irimo n’uwa RNC batangiye kuburanira mu rukiko rwa gisirikare mu rwanda ndetse rwanategetse ko bafungwa iminsi 30 y’agateganyo, mu gihe hagikomeje iperereza ku byaha baregwa.

Tariki ya 28 Ukwakira 2019 ni bwo urubanza rwabo rwakomeje ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo , bageze ku rukiko rwa Gisirikare imvura yatangiye kujojoba biba ngombwa ko abasirikare bari babaherekeje bemera kunyagirwa batwikiriye Rtd Major Habib Mudathiru wari uyoboye abarwanyi ba P5 bayoborwa na Kayumba Nyamwasa.

Ubwo yafatwaga, Habib Mudathiru yarashwe Rtd Major Habib Mudathiru yarashwe akaguru n’ingabo za DRC ubwo yari akiri muri DRC ashaka gutoroka igisirikare cy’iki gihugu ari na byo byatumye bamutwikira ngo igikomere kitajyamo amazi.

Abakoresha Twitter ntibahishe amarangamutima yabo ku ngabo bamwe bavuze ko zisumba izindi kandi zibereye Abanyarwanda.

Imodoka ya gisirikare yari imutwaye yageze ku rukiko imvura ijojoba, byasabye ko abasirikare batatu aribo bamuherekeza barimo babiri bamusindagizaga kubera ikibazo cy’imvune gituma agendera ku mbago, mu gihe undi yari afite umutaka amutwikiriye.

Ibyo kumusindagiza byo birasanzwe ariko mu magambo ya benshi banditse bashimangira ko kuba ingabo z’u Rwanda zemeye kunyagirwa zigatwikira ‘ukurikiranyweho ibyaha bikomeye byo gushaka guhungabanya umutekano w’igihugu’ bigaragaza ubumuntu budasanzwe.

Rtd Major Habib Mudathiru wari uyoboye abarwanyi ba P5 bayoborwa na Kayumba Nyamwasa, yanabwiye urukiko ko yatunguwe n’uburyo we na bagenzi be bafunzwemo, kuko bahawe ibikenerwa byose byemererwa imfungwa mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa