skol
startimes

Reba ikoranabuhanga rigiye kwifashishwa mu igura n’igurisha ry’amazi

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 27 September 2019 Yasuwe: 2094

Ikoranabuhanga ry’utumashini rigiye gutangira gukoreshwa mu Rwanda mu igura n’igurisha ry’amazi, izi mashini zikaba zizajya zikora akazi nk’ abacuruzi b’ amazi mu rwego rwo kugabanya igihombo giterwa n’ amazi atishyurwa.


Leta y’ u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’ Ibikorwa remezo iratangaza ko mu gihe cya vuba izatangira kwifashisha izi imashini.

Izo mashini zitwa ‘Public Tap’ zisanzwe zikoreshwa mu bihugu bitandukanye. U Rwanda nk’ igihugu kidashaka gusigara inyuma mu ikoranabuhanga rwamaze kugura izi mashini zigiye gukoreshwa mu igerageza.

Izo mashini zikora nka ATM zikoreshwa muri sisiteme ya Banki itandukaniro ni uko izo kuri Banki zitanga amafaranga mu gihe izo zindi zitanga amazi.

Umukiriya azajya aba afite ikarita, aseseke iyo karita mu mashini, yandike umubare w’ amafaranga ubundi robine yifungure umukiriya avome amazi angana n’ amafaranga yanditse mu mashini.

Nteziyaremye Fidèle, Umukozi muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ushinzwe guhuza gahunda z’ibikorwa by’abafatanyabikorwa bakora mu mazi isuku n’isukura yatangaje ko izo mashini zamaze kugera mu Rwanda.

Ati “Igisigaye ni ukuzensitara. Mu bihugu byinshi izi mashini bazifite mu buryo bw’ igerageza, uretse ibihugu bimwe nka za Zambia batangiye kuzikoresha. Natwe rero nk’ igihugu kidashaka gusigara inyuma mu ikoranabuhanga tugiye kuzikoresha mu rwego rw’ igerageza”.

Nteziyaremye avuga ko imishini imwe ikoreshwa mu kugura amazi ‘Public water tap’ kugira ngo itangire ikore iba imaze gutwara miliyoni hagati 6,5 na miliyoni 7.

Iyi gahunda igiye gutangira mu gihe u Rwanda ruhomba amafaranga menshi biturutse ku mazi atishyurwa. Amazi atishyurwa bivuze amazi umukiriya yishyuye amafaranga agahera mu mufuka w’ ushinzwe kwishyuza cyangwa amazi ameneka.

Ikigo cy’ igihugu gishinzwe amazi isuku n’ isukura WASAC ku mwaka gihomba amafaranga agera kuri miliyari kubera amazi apfa ubusa. Nibura 37,5% aba yatunganyirijwe mu nganda z’ amazi ntiyishyurwa.

Nteziyaremye ati “Imibare yo ku rwego rw’ igihugu igaragaza ko 37,5% by’ amazi aba yatunganyijwe agashyirwa mu matiyo atishyurwa. Iyo bigeze kuri ba rwiyemezamirimo baba barahawe gucunga ayo mazi ho birazamuka bikagera no kuri 60%. Bivuze ko niba umuntu yahawe gucuruza litilo 100 usanga izo yashoboye kwishyuza ari 40%.

Nteziyaremye avuga ko izi mashini zizafasha Leta mu gutanga serivise nziza kuko ngo umuturage azajya agera kuri robine ashyiremo ikarita avome bitabaye ngombwa ngo haba hari umuntu.

Avuga ko ikiza k’ izi mashini ari uko zizajya zikora amasaha yose haba ku mwanya cyangwa nijoro mu gihe hari ubwo umuntu yakeneraga kuvoma agasanga ushinzwe kuvomesha ntabwo ahari.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umupfumu Rutangarwamaboko asanga abishe inyamaswa yitiranyijwe n’ingwe mu...

Umupfumu Rutangarwamaboko asanga abishe inyamaswa yitiranyijwe n’ingwe mu...
13 September 2020 Yasuwe: 5877 0

RUBAGINTARE yahishuye uburyo agendana n’abakurambere b’iwabo 12 akanavugana...

Umusore w’umunyarwanda uzwi ku izina rya Rubagintare utuye mu murenge wa...
13 September 2020 Yasuwe: 3607 0

Amacumbi y’abakozi b’uruganda rwa Prime Cement Ltd i Musanze yibasiwe...

Ku mugoroba wo kuwa Gatanu tariki ya 11 Nzeri 2020, mu Karere ka Musanze,...
12 September 2020 Yasuwe: 2582 0

Umugore w’umu Dasso watoraguye umwana w’uruhinja wari umaze iminsi ine avutse...

Umukozi w’urwego rufasha uturere mu by’umutekano (Dasso) witwa Uwihagurukiye...
7 September 2020 Yasuwe: 5304 0

Tito Rutaremara yavuze ko FPR atari abamalayika

Umuyobozi w’Urubuga Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda, Tito Rutaremara,...
7 September 2020 Yasuwe: 2689 0

Gasabo: Abasore bararaga mu irimbi bafashwe bajyanwa muri Stade

Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 05 Nzeri 2020, ahagana saa 19h30,...
7 September 2020 Yasuwe: 11117 1