skol
fortebet

RIB yasabye isi yose guhuriza hamwe imbaraga mu kurwanya ubucuruzi bw’abantu

Yanditswe: Thursday 06, Jun 2019

Sponsored Ad

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB,rwasabye bamwe mu bahagarariye ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba niyo hagati gufatanya kurwanya ikibazo gikomeye cy’ubucuruzi bw’abantu bukomeje gufata indi ntera.

Sponsored Ad

Mu nama yabereye i Kigali kuri uyu wa Kane taliki ya 06 Kamena 2019\yahuje abagenzacyaha n’abashinzwe gushyira amategeko mu bikorwa bo muri Polisi Mpuzamahanga (Interpol),bo mu bihugu by’Afurika y’Iburasirazuba n’iyo hagati, Umunyamabanga mukuru wa RIB, Col Ruhunga Kibezi Jeannot yabwiye abayitabiriye ko kuba icyaha cyo gucuruza abantu cyarabaye mpuzamahanga,bigomba gutuma isi yose ishyira hamwe mu ku kirwanya burundu.

Yagize ati “Abantu bacuruzwa bahura n’ingaruka ndetse n’ihohoterwa rikabije ririmo gukoreshwa imirimo y’agahato,gusambanywa ku ngufu,kwamburwa zimwe mu ngingo z’umubiri ndetse n’urupfu.

Kuba icyaha cyo gucuruza abantu gihangayikishije isi yose,hakwiriye gufatirwa hamwe ingamba zihamye zo kugihagarika ku isi yose kandi tuzi neza ko bishoboka.Amahugurwa,inama zitandukanye ndetse n’imyitozo ihuriweho nibwo buryo bukomeye INTERPOL yashyizeho yo mutaka wacu twese ndetse n’abandi bafatanyabikorwa.Nta gushidikanya ko ubufatanye bwose buzabaho no guhana amakuru bizatuma duhashya iki cyaha cyambukiranya imipaka.”

Umunyamabanga Mukuru wa RIB,yavuze ko iki cyaha cyo gucuruza abantu kimaze kwibasira u Rwanda kuko mu myaka 5 ihise,bakiriye ibirego 189 by’abantu bacurujwe,mu gihe habaruwe abantu 378 bakorewe iki cyaha cyo gucuruzwa mu mahanga.

Mu mwaka ushize,RIB yakiriye ibirego byo gucuruza abantu 49 byo gucuruza abantu birimo abantu 80 bagizweho ingaruka.RIB yabashije kurokora abagera kuri 25 bari bacurujwe bagarurwa mu bihugu byayo.

RIB ikomeje gusaba buri muturage kuba maso by’umwihariko abagore n’abakobwa, bagashishoza mu gihe cyose bahamagariwe akazi mu bihugu byo hanze cyane cyane ahamagawe n’abantu atazi.Benshi mu Banyarwandakazi bacuruzwa bashukishwa ko bazahembwa mu madolari,kugenda mu ndege bikarangira bacurujwe.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa