skol
fortebet

RIB yatangaje ko wa munyamakuru wa Radio na TV 1 waburiwe irengero ashobora kuba yaragiye muri Uganda

Yanditswe: Tuesday 23, Jul 2019

Sponsored Ad

Umuyobozi mukuru w’urwego rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda,RIB, Col Jeannot Ruhunga yatangaje ko umunyamakuru wa Radio na TV 1, Constantin Tuyishimire waburiwe irengero kuva kuwa 16 Nyakanga,ashobora kuba yarambutse akigira muri Uganda atabimenyesheje umuryango we.

Sponsored Ad

Nkuko Radio na TV 1 babitangaje ku mbuga nkoranyambaga zabo,Kuri uyu wa kabiri umuyobozi wa RIB,Col Jeannot Ruhunga yababwiye ko uyu munyamakuru wabo,Constantin Tuyishimire umaze icyumweru yaraburiwe irengero, bamenye ko yari mu karere ka Rubavu nyuma akaba ashobora kuba yarambutse umupaka yerekeza muri Uganda.

Tuyishimire wakoreraga akazi mu karere ka Gicumbi mu ntara y’Amajyaruguru,yabuze kuwa 16 Nyakanga 2019,amara iminsi 2 atavugana n’abayobozi be ndetse n’umuryango we bituma hitabazwa RIB ngo ikore iperereza ahoy aba aherereye.

Uyu munyamakuru aheruka kuvugana n’abayobozi ba Radio na TV 1 kuwa kabiri w’I cyumweru,gishize ndetse nyuma y’aho ntabwo yongeye kuboneka ku murongo wa telefoni.

Amakuru avuga ko uyu Tuyishimire Constantin yahungiye muri Uganda kubera ko yari afite amadeni menshi y’abantu batandukanye.



Umunyamakuru Tuyishimire ngo yaba ari muri Uganda rwihishwa

Ibitekerezo

  • aka kagabo Imana ikakire mubayo. nagakundaga ariko nyine ntakundi! niba kazize agatsi isi izagahorera vuba aha cg cyera.

    ndasanga uyumugabo atata akazi ngo ahunge murebe neza rwose gusa yavugaga amakuru neza

    yebaba we TV1murahombye natwe turahombye uyu mwana yavugaga amakuru neza pe mubuze umukozi twemeraga ntawamenya

    Murakoze kutubeshya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa