skol
fortebet

RIB yerekanye abakobwa 4 bakwirakwije ku mbuga nkoranyambaga amashusho yabo bambaye ubusa

Yanditswe: Friday 31, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 31 Nyakanga 2020 nibwo Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha rweretse Itangazamakuru abakobwa 4 batawe muri yombi bakurikiranyweho gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga.

Sponsored Ad

Umwe muri aba bakobwa wavuze ko afite imyaka 23 y’amavuko yavuze ko uwitwa Gangster yabasabye ko bamufasha gushaka abantu benshi bamukurikira kuri Instagram [views] abagurira inzoga baranywa barasinda arangije abasaba ko bambara ubusa bagakora live.

Yagize ati "Yaratubwiye ati ni live turi bukore icyo ashaka ni aba views ngo turakora video twambaye ubusa twese turabimwemerera.Turavuga tuti "Nitugera mu rugo ufungure dukore Live.Yari yaguze inzoga nyinshi zitandukanye zuzuye aho ngaho turanywa turasinda arangije afungura konti ye dutangira gukora Live twambaye ubusa njye na mugenzi wanjye...Mu gitondo narabyutse mfunguye telefoni nta kindi nabonye uretse amashusho nambaye ubusa ikimwaro kiranyica ntekereza niba ari njyewe biranyobera."

Uyu mukobwa utavuzwe amazina yabwiye abanyamakuru ko batari bazi ko byabagiraho ingaruka ndetse ngo ntibari bazi ko amategeko y’u Rwanda ahanira abantu kwiyambika ubusa ku mugaragaro.

Uyu mukobwa yavuze ko ari inshuti ye yamujyanye kuri uyu mugabo witwa Gangster ndetse ngo babikoze nta nyungu irimo uretse kumufasha kubona views.

Uyu Gangster ngo yagiraga amafaranga menshi cyane ariko batamenyaga aho ayakura.

Uyu mukobwa utavuze amazina ye yakomeje ati "Ndasaba imbabazi abayobozi yaba RIB na Polisi y’u Rwanda,abandi bayobozi n’igihugu cy’u Rwanda kuko nagikojeje isoni.Bagenzi banjye n’urubyiruko ndabasaba imbabazi kandi ndabashishikariza kumenya ko kumenyekana atari ubwambure,ntabwo ari ukwambara ubusa ku mbuga nkoranyambaga.Ndabasaba ko bareberaho ntibazabikore."

Uyu mukobwa yavuze ko mbere ya Covid-19 yari afite akazi ndetse ari ubwa mbere yari abonye abantu biyambika ubusa.Yemeje ko yanywaga inzoga ariko uwo munsi yanyoye izitandukanye n’izo yanywaga.

Yavuze ko yicuza kuba yarakwirakwiye buri wese afite amashusho ye yambaye ubusa ndetse no kuba yarishe umuco ukwiriye kuranga Umunyarwandakazi.

Umuvugizi wa RIB w’umusigire,Bahorera Dominique,yavuze ko aba bakobwa bakekwaho icyaha cyo gukwirakwiza cyangwa gutangaza amashusho y’urukozasoni aho bifuza gutanga ubutumwa ku Banyarwanda bakiri bato ingaruka z’ibib bikorwa by’urukozasoni.

Bahorera yavuze ko aba bakobwa bashutswe n’umugabo ufite amafaranga akura mu gucuruza ibi bikorwa by’urukozasoni ndetse n’ubusambanyi yamamaza ku mbuga nkoranyambaga

Uyu Gangster akunda gufata abakobwa bari hagati y’imyaka 18-25 akabasindisha ndetse akabaha ibiyobyabwenge yarangiza akabasaba gukuramo imyenda agafata amashusho yabo akayashyira ku mbuga nkoranyambaga agamije kuycuruza.

Uyu ngo iyo amaze gucuruza aya mashusho,bamwe mu bayabonye bamusaba kubahuza n’aba bakobwa bambaye ubusa akabagurisha bagasambana.

Icyaha uyu mugabo akora s’icyo kwerekana abantu bambaye ubusa gusa kuko ngo abihuza no gucuruza abantu.

Ikindi cyaha gikubiye muri uku kwerekana amashusho y’urukozasoni n’ukwica umuco ndetse no gushora abantu mu biyobyabwenge.

RIB yemeje ko aba bakobwa bafatiwe mu cyuho baryamanye n’uyu mugabo uko ari bane bari gukwirakwiza aya mashusho y’urukozasoni.

Aba bakobwa bakurikiranyweho icyaha cyo gutangaza amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina ndetse n’amashusho y’urukozasoni hakoreshejwe mudasobwa n’undi umwe ukurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge kuko bamupimye bakabimusangamo.

RIB ngo yifuje ko aba bakobwa bakurikiranwa ukwabo hanyuma uwabibakoresheje agakurikiranwa ku giti cye.

Amategeko ateganya ko bariya bana b’abakobwa nibahamwa n’icyaha cyo gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni aganisha ku mibonano mpuzabitsina hakoreshejwe ikoranabuhanga bazahanishwa imyaka hagati ya 3-5 n’ihazabu iri hagati ya miliyoni na miliyoni 3.

Icyaha cy’urukozasoni gihanishwa kuva ku mezi 6 kugeza ku myaka 2.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa