skol
fortebet

Rtd Cpt Ndahiro Logan wari umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko yitabye Imana

Yanditswe: Thursday 31, Oct 2019

Sponsored Ad

Umudepite Rtd Capt Ndahiro Logan yitabye Imana azize uburwayi bukomeye bwa cancer yo mu maraso yari amaze igihe arwaye.

Sponsored Ad

Capt. Ndahiro Logan yavukiye mu Murenge wa Nyagatare mu Karere ka Nyagatare mu 1951, yize amashuri ye muri Uganda nyuma akomereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu by’ubuzima.

Ni umwe mu basirikare bagize uruhare mu rugamba rwo kubohora igihugu yinjiyemo afite imyaka 39, nyuma aza gusezererwa mu ngabo afite ipeti rya Captain.

Yakoze ibikorwa bitandukanye mu rugendo rw’iterambere ry’u Rwanda, by’umwihariko anandika igitabo kivuga ku rugamba rwo kwibohora cyitwa “Inzira y’inzitane yo kwibohora kw’abanyarwanda”.

Ibitekerezo

  • RIP Captain Rogan.Cancer y’amaraso yica abantu benshi cyane.Nobody can escape death.Impamvu twese turwara,tugasaza kandi tugapfa,nuko duturuka kuli DNA/ADN ya Adamu yanduye amaze gukora icyaha.Ariko nk’abakristu,tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,ntibibere mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.

    intwri yacu ikomeze kuruhukira mumahoro , ese kiriya gitabo yanditse buriya umuntu yakibona gute cyose hamwe? murakoze!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa