skol
fortebet

Rubavu:Ba Gitifu 10 basezeye ku mirimo yabo

Yanditswe: Wednesday 04, Dec 2019

Sponsored Ad

skol

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwemeje ko hari abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari bakomeje kubagezaho amabarwa asezera ku mirimo bari bashinzwe, ubuyobozi bukavuga ko hari imihigo batesheje.

Sponsored Ad

Gusa nubwo ubuyobozi bavuga ko batesheje imihigo, ikizwi nuko beshi bazize imyitwarire mibi yabagaragayeho mu kazi bagategekwa kugasezeraho.

Bwiza.com dukesha iyi nkuru ivugako ifite amakuru yizewe ko aba bagitifu bazize imyitwarire mibi irimo: kurya ruswa, nubwo bitavugwa mu uburyo bweruye, ubusinzi, ubwambuzi, kudakora ubukangurambaga mu baturage.

Mu gihe ugaragaye ko atesheje imihigo mu nzego z’ibanze kenshi ategekwa guhagarika imirimo n’ubwo abayobozi batemera ko abasezera akazi baba bategetswe cyangwa ngo bashyirweho igitutu n’inzego zitandukanye.

Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko ba Gitifu 10 basezeye akazi kuva kuwa mbere n’ejo kuwa kabiri biriwe batanga amabarwa yo gusezera.

Ishimwe Pacifique n’Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imbereho y’abaturage yemereye itangazamakuru ko aribyo koko hari ba Gitifu basezeye ku mirimo yabo kubera impamvu zabo bwite.

Yagize ati ” Basezeye kuko badakwiriye kuba bakomeza, hashingiwe ku muvuduko w’iterambere yabona ko atabishobara agahitamo gusezera”

Pacifique akomeza avuga ko hari bamwe bashobora kuba basezeye kubera ko batesheje imihigo, aho yatanze urugero nko kuba hari abakiri hasi mu bwisungane mu kwivuza aho usanga bakiri munsi ya 60% no kuba badashobora gushishikariza abaturage gahunda ya leta.

Bamwe mu banyamabanga nshingwabikorwa b’utugari basezeye ku mirimo yabo batangarije bavuga ko bategetswe kwandika basezera nyuma yo kugaragarizwa amakosa bagiye bakora mu kazi.

Amakuru avugwa ngo ni uko abenshi bazize ibijyanye n’imyubakire yo mu kajagari ikomeje kugaragara muri aka karere bikekwa ko bagiye bakira indonke zaturukaga muri iki gikorwa kubera ko umujyi wa Rubavu uri mu mijyi yunganira Kigali, abandi bakaba bavugwaho ubusinzi, ubwambuzi, no kudakora ubukangurambaga mu baturage.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa