skol
fortebet

Rubavu: Bamwe mu baturage biyemerera ko bamaze igihe babaga imbwa bakazirya

Yanditswe: Tuesday 28, May 2019

Sponsored Ad

Mu karere ka Rubavu bamwe mu baturage biyemerera ko bamaze imyaka myinshi babaga imbwa bakazirya ndetse ngo nta ngaruka bibagiraho.

Sponsored Ad

Uwitwa Turinimana Innocent utuye mu murenge wa Rubavu yabwiye Flash TV ko amaze imyaka 10 abaga imbwa, yemeza ko muri uwo murenge hamaze kugwira amatsinda arenga atanu y’abantu basangira imbwa rwihishwa.

Yagize ati “Nafashe imbwa, ndayibaga, ndayiteka, ndayirya rwose numva ntacyo mbaye kandi numvise ari inyama iryoshye ku buryo ntapfa kuyivirira ngo nyireke.”

Turinimana avuga ko agitangira kurya imbwa, yayisangiye n’ababarirwa muri batanu gusa niytahishura amazina yabo kuko ngo harimo abo yita abakomeye, gusa ngo amatsinda y’abasangira imbwa mu gace atuyemo amaze kwaguka.

Yagize ati “Imbwa nayisangiye n’abandi bantu bagera muri 5 ntavuga mu mazina kuko ubu bari mu nzego z’ubuyobozi…icyo abantu bafataga nk’ikizira ngo imbwa ntiribwa, kuri iyi saha imaze kugira agaciro kanini cyane.”

Turinimana Innocent avuga ko kuva mu mwaka wa 2009, amaze kubaga imba 37. Imbwa imwe ngo yatangiye ayigura 1500 ariko ngo kuri ubu ayigura 5000 kuko ngo zabuze.

Ibitekerezo

  • Ubuse ntabwo arafungwa ahubwo? bagire vuba bamushyire mabuso adakomeza kuturoga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa