skol
fortebet

Rubavu : Imibiri y’ abazize Jenoside imaze imyaka 6 idashyinguye, urwibutso rwaradindiye

Yanditswe: Tuesday 21, Feb 2017

Sponsored Ad

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwubakwa mu murenge wa Nyundo mu karere ka Rubavu rumaze imyaka itatu rutaruzura nyamara ngo ubuyobozi bwari bwatangaje ko uru rwibutso ruzubakwa mu mezi atatu.
Uru rwibutso nirwo ruzashyingurwamo imibiri y’ abazize Jenoside yakorewe abatutsi bo mu mirenge ya Nyundo na Rugerero imaze imyaka itandatu mu cyumba cya diyoseze ya Nyundo. Mu myaka itandatu ishize urwibutso rwari rushyinguyemo iyo mibiri rwangijwe n’ amazi y’ umugezi wa Sebeya maze Kiliziya (...)

Sponsored Ad

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwubakwa mu murenge wa Nyundo mu karere ka Rubavu rumaze imyaka itatu rutaruzura nyamara ngo ubuyobozi bwari bwatangaje ko uru rwibutso ruzubakwa mu mezi atatu.

Uru rwibutso nirwo ruzashyingurwamo imibiri y’ abazize Jenoside yakorewe abatutsi bo mu mirenge ya Nyundo na Rugerero imaze imyaka itandatu mu cyumba cya diyoseze ya Nyundo. Mu myaka itandatu ishize urwibutso rwari rushyinguyemo iyo mibiri rwangijwe n’ amazi y’ umugezi wa Sebeya maze Kiliziya gatolika yemera gutanga icyumba ngo iyo mibiri ibe iruhukiyemo.

Abarokotse Jenoside bo muri iyo mirenge bavuga ko batazi impamvu uru rwibutso rutuzura cyane ko baemeza ko nta kintu cyabuze ngo rwubakwe rwuzure.

Mukamana Marigarithe, yabwiye Igihe ko baterwa agahinda no kubona ababo badashyinguye mu cyubahiro. Yongeraho ko bafite n’ impunge zo kuba aho baruhukiye amasanduku agerekeranye.

Yagize ati “Tubona nta ngufu babishyiramo, abacu ntitubona uko tubasura kuko amasanduku aragerekeranye, tunakeka ko ayo hasi ashobora kuba yarangiritse, ikindi tubabazwa no kureba imibiri y’abacu idashyingurwa kandi ubushobozi butabuze, ibaze kuba uwawe yarangiza imyaka itandatu adashyinguwe kandi umureba, ni agahinda gakomeye.”

Uretse uyu muturage n’abandi bavuga ko ikibababaza ari uko kuva mu mwaka wa 2014 uru rwibutso rutangira kubakwa bagiye bizezwa n’abayobozi b’Akarere ka Rubavu ko imirimo yo kurwubaka igomba kurangirira vuba, bikarangirira mu magambo, nyamara byaravugwaga ko ruzubakwa mu mezi atatu.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwo buvuga ko mu gihe Abanyarwanda bazaba batangiye ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 23, uru rwibutso ruzaba rwuzuye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rubavu, Nsabimana Sylvain, yagize ati “Twiyemeje ko mu kwezi kwa Mata ruzaba rwuzuye kandi imirimo isigaye ni mike, kuba abayobozi barabyizezaga abaturage ntibikorwe ntabwo tubizi ariko twe twizeye ko tuzagera igihe cyo kwibuka uyu mwaka byakemutse.”

Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yatwaye ubuzima abarenga miliyoni.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa