skol
fortebet

Rubavu: Kiliziya gatolika igiye kujya iha abasore n’ inkumi imyambaro y’ ubukwe

Yanditswe: Wednesday 22, Feb 2017

Sponsored Ad

Nyuma yo kubona abasore n’ inkumi bo muri Paruwasi Gatolika ya Gisenyi mu karere ka Rubavu benshi bishyingira, kiliziya gatolika yavuze ko igiye kujya ifasha abasore n’ inkumi badafite ubushobozi bwo kubona bimwe mu byangombwa nkenerwa mu bukwe.
Abasore n’ inkumi bavuga ko amikoro make ariyo mpamvu ituma bishyingira, Uzabakiriho Potter, umusore w’imyaka 21, yagize ati “Nanjye narabikoze(kwishyingira), ariko nabitewe n’ubushobozi buke bwo gukora ubukwe, hamwe no kubona inkwano.”
Mu rwego rwo (...)

Mu rwego rwo gushakira umuti iki kibazo cy’ abasore n’ inkumi bishyingira Padiri Barigora Jean de Dieu, uhagarariye urubyiruko muri iyi Paruwasi, yabwiye Imvaho Nshya ko bamwe mu rubyiruko bafite ubushobozi buke butuma batinya gukora ubukwe, aba ngo bakaba biteguye kubafasha ariko bagacika kuri uyu muco wo kwishyingira.

Yagize ati “Mu rwego rwo guhangana n’ako kajagari kateye mu rukundo rw’urubyiruko, tuzajya tubaha amakoti ku bahungu, n’udutimba ku bakobwa, hanyuma tunabatize icyumba cyangwa salle bakoreramo ibirori, ndetse nibiba ngombwa tujye kubasezeranya iwabo batiriwe batega imodoka.”

Umuyobozi wa santarali ya Bugoyi Habimana Innocent yavuze ko mu ngo 50 zashinzwe muri 2016, 37 zishyingiye naho 13 gusa akaba arizo zonyinye zasezeranye.

Habimana avuga ko uku kwishyingira bigira ingaruka zirimo kwanduzanya indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina kuko hari igihe abishyingira batabazana kwipimisha.

Padiri Urayeneza Eugene uyobora Paruwasi ya Gisenyi yavuze ko uku kwishyingira kugira ingaruka ku gihugu no kuri kiliziya asaba inzego zose guhagurukira iki kibazo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa