skol
fortebet

Rubavu:Umugore yinjiza akayabo k’amafaranga kava mu gukuna Abakongomanikazi

Yanditswe: Sunday 27, Dec 2020

Sponsored Ad

skol

Umugore w’umuganga gakondo avuga ko asigaye yinjiza akayabo k’amafaranga kubera ko hari abakobwa bava muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo basigaye baza mu Mujyi wa Rubavu baje gushaka serivisi yo gukuna aho batanga $100, ari hafi y’ibihumbi 100 by’amafaranga y’u Rwanda.

Sponsored Ad

Gukuna ni igikorwa cyo mu muco nyarwanda, aho umukobwa akurura imyanya ye y’ibanga ikaba miremire. Ibi benshi cyane cyane abageze mu za bukuru, bakaba bemeza ko byongera ubushake bw’imibonano mpuzabitsina.

Kuri ubu gukuna byaramenyekanye hirya no hino ku buryo n’abagore bo muri Congo basigaye bajya i Rubavu gushaka iyo serivisi nk’uko umwe mu baganga gakondo bavuganye na BBC Swahili yabitangaje.

Uyu utarashatse ko amazina ye atangazwa yavuze ko afasha abakobwa b’Abanyarwanda ndetse ubu yatangiye kwakira n’abo muri Congo. Ati: “Ni umuco umaze igihe mu Rwanda. Ubu isoko ryanjye ryaragutse rigera no muri Congo aho nishyuza amadolari 100 ku muntu ushaka iyi serivisi.”

Uyu mugore akoresha ibimera n’amavuta y’inka mu gukuna abamugana, cyane cyane abari hagati y’imyaka 12 na 20. Gukuna ni umuco ugenda ukendera muri ibi bihe. Hari abavuga ko ibi bisenya ingo ndetse ngo bikanagira ingaruka mbi mu gihe cyo kubyara.

Muganga w’indwara z’abagore, Dr. Leon Mutabazi yabwiye BBC Swahili dukesha iyi nkuru ko nta ngaruka bigira mu gihe cyo kubyara nk’uko bivugwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa