skol
fortebet

Rubavu: Umukozi wo mu rugo arakekwaho kwica abana 2 bo mu rugo yakoragamo abahaye uburozi

Yanditswe: Wednesday 20, Nov 2019

Sponsored Ad

Uwari umukozi wo mu rugo witwa Nyirarukundo Claudine, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, akurikiranweho kwica abana babiri bo mu rugo yakoragamo afatanyije na mukase wabo.

Sponsored Ad

Nkuko amakuru dukesha IGIHE abitangaza,aya mahano yakozwe n’uyu mukozi wo mu rugo yamenyekanye ku wa Mbere tariki 18 Ugushyingo 2019 ubwo imirambo y’aba bana babiri barimo Mudatenguha Aswab wa Nsengiyumva Ahmed na mubyara we Benimana Afia bose b’imyaka itatu, yabonekaga mu cyobo kiri mu rutoki mu kagari ka Buhaza, Umurenge wa Rubavu.

Uwo mukozi ubwo yafatwaga kuri uyu wa Kabiri yemeye icyaha ashinjwa, anasobanura uburyo umugore wa kabiri wa Nsengiyumva yamuhaye ibihumbi 10 Frw akamuha n’uburozi ngo abuhe abo bana, abonye barimo gusamba abajugunya mu cyobo.

Umuvugizi wa RIB, Marie Michelle Umuhoza yemereye IGIHE aya makuru, avuga ko iperereza rigikomeje.

Ati ’’Nibyo RIB ifite Nyirarukundo Claudine na Umubyeyi Bibienne bakurikirnweho icyaha cy’ubwicanyi bakoreye abana babiri, ayo makuru twayamenye taliki 18 z’uku kwezi, uko byakozwe bizagaragazwa n’iperereza ririmo gukorwa koko dosiye yarafunguwe’’

Yakomeje yemeza ko babonye amakuru y’uko uyu mukozi yahawe amafaranga ngo yice aba bana, ariko bakibikoraho iperereza.

Ingingo ya 107 y’ Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wica undi abishaka, iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu.

Ibitekerezo

  • IGIHANO CYO KWICA ABANTU BATINYA.NUKWICWA NYAMARA UWAGISUBIZAHO HARABO YABA ARENGEYE ATARIBYO AMARIMBI AZUZURA À BICWA GÉRERA ZUZURE A BICANYI

    Amahano aragwira! Nibabahane by’intangarugero, ariko n’abagabo babonereho ko umuco w’ubushoreke ugira ingaruka ku bana babo, nyamara batabanga, ariko irari rikayobora ubwenge bwabo n’imitima yabo, bikarangira bihekuye, cga bipfakaje rimwe na rimwe batanga abagore babo. Izi nkoramaraso nibazikanire uruzikwiriye zo gatsindwa na Yezu inshuti y’abana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa