Rubingisa Pudence niwe watorewe kuyobora umujyi wa Kigali
Yanditswe: Saturday 17, Aug 2019
Rubingisa Pudence ni we watorewe kuba umuyobozi mushya w’Umujyi wa Kigali mu matora yabaye kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 17Kanama 2019,nyuma yo gutorwa ku majwi 71, atsinze Rutera Rose bari bahanganye wagize amajwi 22.
Nyuma y’amatora yakozwe n’abantu 94,Rubingisa Pudence niwe wahundagajweho amajwi atorerwa kuyobora umujyi wa Kigali asimbuye madamu Rwakazina Marie Chantal uheruka kugirwa ambasaderi mu gihugu cy’u Busuwisi.
Mu bagize Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali 116 bagombaga gutora umwe muri aba bakandida 2 bari biyamamaje,94 nibo batoye, benshi bahundagaza amajwi kuri Rubingisa.
Rubingisa yakoze muri Kaminuza y’u Rwanda nk’umuyobozi wungirije ushinzwe imari, akora muri ISAE Busogo, muri MINECOFIN ashinzwe igenamigambi, yari amaze iminsi akora mu kigo cyigenga.
Bayisenge Jeannette ni we watorewe kuyobora Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali, yungirijwe na Kayihura Muganga Didas, umwanditsi aba Baguma Rose.
Rubingisa na Rutera bari bahatanye mu matora y’umuyobozi w’Umujyi wa Kigali
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *