Rulindo: Inkongi y’umuriro yatwitse amacumbi y’abanyeshuli muri APAPEC Murambi

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 18 October 2019 Yasuwe: 1085

Inkongi y’umuriro yibasiye amacumbi y’abanyeshuli b’Abahungu mu rwunge rw’amashuli rwa APAPEC Murambi ruherereye mu karere ka Rulindo mu murenge wa Murambi,bituma ibikoresho byabo bishya birakongoka.



Ahagana saa yine za mu gitondo zo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Ukwakira 2019,nibwo amacumbi yararagamo abanyeshuri b’abahungu 127,yafashwe n’inkongi y’umuriro arashya arakongoka ibikoresho by’abanyeshuri nka matola n’ibindi byari birimo birakongoka.

Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje aya macumbi ari gushya,abanyeshuli bahagaze hakurya bari kureba ukuntu ibikoresho byabo biri gukongorwa n’umuriro.

Nkuko amakuru agera ku umuryango abitangaza,icyateye iyi nkongi ntikiramenyekana gusa abashinzwe kuzimya batabaye hakiri kare kugira ngo iyi nkongi idafata izindi nyubako.

Nta muntu numwe wishwe cyangwa ngo akomereke kubera iyi nkongi y’umuriro.Ubuyobozi buri gushaka uko aba banyeshuri babona aho barara.



Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Dr.Diane Gashumba yasubije uwasabye Imana imbabazi zo kuba ataravuze ko...

Dr. Diane Gashumba wari Minisitiri w’Ubuzima, uherutse kwegura ku mwanya we...
16 February 2020 Yasuwe: 10765 0

Igihano Kizito Mihigo azahabwa naramuka ahamwe n’icyaha cyo gusohoka igihugu...

Kuri uyu wa kane hacicikanye amakuru avuga ko umuhanzi Kizito Mihigo...
15 February 2020 Yasuwe: 7560 0

Imyanzuro 6 ikomeye yafatiwe mu nama ya 3 yiga ku masezerano ya...

Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 14 Gashyantare 2020 nibwo I Kigali hateraniye...
15 February 2020 Yasuwe: 3663 0

Uganda yavuze ko abaturage bayo 50 bafungiwe mu Rwanda bidakurikije...

Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 14 Gashyantare 2020, nibwo habaye inama ya...
14 February 2020 Yasuwe: 7256 0

RIB yavuze ku rupfu rwa Habumuremyi Telesifore uherutse gupfira muri kasho...

Ku wa gatatu w’icyumweru gishize tariki ya 5 Gashyantare 2020, nibwo umugabo...
13 February 2020 Yasuwe: 13635 6

Ntibikiri ngombwa kujya gushaka ibyangombwa mu bayobozi kuko...

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase avuga ko...
13 February 2020 Yasuwe: 4255 1