skol
fortebet

Rulindo: Polisi ifunze imodoka ebyiri zari zipakiye amabuye y’agaciro ya magendu

Yanditswe: Monday 13, Mar 2017

Sponsored Ad

Polisi ikorera mu Karere ka Rulindo, yafashe imodoka ebyiri zipakiye amabuye y’agaciro ya magendu nyuma yo gushyiraho bariyeri ahitwa mu Kajevuba, mu murenge wa Ntarabana ku manywa yo kuri iki cyumweru taliki ya 12 Werurwe .
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Inspector of Police (IP) Innocent Gasasira atangaza ko imodoka zafashwe ari Toyota Land Cruiser RAA 338J yari itwawe n’uwitwa Ntabanganyimana Donat w’imyaka 37 y’amavuko, ikaba yari ipakiye ibiro 292 by’amabuye ya Wolfram; indi (...)

Sponsored Ad

Polisi ikorera mu Karere ka Rulindo, yafashe imodoka ebyiri zipakiye amabuye y’agaciro ya magendu nyuma yo gushyiraho bariyeri ahitwa mu Kajevuba, mu murenge wa Ntarabana ku manywa yo kuri iki cyumweru taliki ya 12 Werurwe .

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Inspector of Police (IP) Innocent Gasasira atangaza ko imodoka zafashwe ari Toyota Land Cruiser RAA 338J yari itwawe n’uwitwa Ntabanganyimana Donat w’imyaka 37 y’amavuko, ikaba yari ipakiye ibiro 292 by’amabuye ya Wolfram; indi ni Toyota Prado RAC 697 G yari itwawe na Kagimbangabo w’imyaka 46, ikaba yari irimo ibiro 300 bya gasegereti byose bya magendu.

IP Gasasira yagize ati "Twahawe amakuru n’abaturage ko hari imodoka ebyiri zipakiye amabuye ya magendu ziri buve mu murenge wa Giti zerekeza I Kigali, natwe twihutira gushyiraho uburyo bwo kuzifata kandi igikorwa cyagenze neza.”

Yaboneyeho gushimira abaturage kubera ubufatanye bwabo na Polisi ndetse n’izindi nzego kuko aribwo ntandaro yo gufata izo magendu, aha akaba ahamagarira n’abandi baturage kugera ikirenge mucy’aba batanze amakuru kuko ari umusanzu mu kubaka igihugu batanze.

IP Gasasira yavuze ko ariya mabuye ya magendu n’abayafatanywe bashyikirijwe Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya magendu (Revenue Protection Unit) mu Mujyi wa Kigali mu gihe iperereza rikomeje.

Atanga inama, yagize ati "Abantu bakwiye kwirinda gukora ubucuruzi mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Magendu idindiza ubukungu bw’igihugu, kandi idindira ryabwo rigira ingaruka mbi ku iterambere ry’umuturage. Niyo mpamvu buri wese akwiye kuyirinda no kuyirwanya mu rwego rwo kurengera izo nyungu rusange kuko ica intege abubahiriza inshingano zabo zo gutanga umusanzu ku iterambere ry’igihugu.

Yibukije ko gucuruza magendu bihanirwa n’amategeko yo mu Rwanda harimo ndetse no gufungwa, mu gihe hagati aho umuryango we uba umwirukankaho, ugemura aho afungiye, ikindi kandi nawe ubwe ntacyo aba afasha abe, haba mu bitekerezo cyangwa mu musaruro usanzwe.

Ingingo ya 371 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora igikorwa icyo ari cyo cyose kijyanye no kutishyura umusoro wagenwe, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa