skol
fortebet

Rulindo:Umusore yarashwe n’abapolisi nyuma yo kwica umugabo w’umugore yafashwe ari gusambanya

Yanditswe: Sunday 10, Nov 2019

Sponsored Ad

Umusore witwa Twiringiyimana uri mu kigero cy’imyaka 20 yarashwe n’inzego zishinzwe umutekano ubwo yageragezaga kuzirwanya zishaka kumuta muri yombi zimuziza icyaha yakoze cyo kwica umugabo witwa Uzabakiriho Jean Claude wamufashe ari kumusambanyiriza umugore akamutera icyuma.

Sponsored Ad

Twiringiyimana yarasiwe mu murenge wa Burega mu karere ka Rulindo nyuma yo kugerageje kurwanya inzego z’ umutekano ubwo zari zigiye kumuta muri yombi.

Saa mbili z’ umugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Ugushyingo 2019 nibwo Uzabakiriho Jean Claude yatashye avuye ku isanteri ya Kiyanza ageze mu rugo iwe mu kagari ka Butangampundu usanga umusore witwa Twiringiyimana yamwinjiriye urugo.

Uyu musore Twiringiyimana ngo yahise atera icyuma Uzabakiriho aramwica, amaze kumwica arahunga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Burega, Mbera Rodrigue yatangarije UKWEZI dukesha iyi nkuru ko nyuma y’ ibyo, Polisi y’ u Rwanda yagiye guta muri yombi Twiringiyimana ashaka kuyirwanya akoresheje intwaro gakondo niko kuraswa arapfa.

Ati “Nyiri urugo wishwe, yatashye ageze mu rugo asanga harimo umusore, bararwana amutera icyuma arapfa, hanyuma uwo musore aragenda aracika ajya iwabo kuko ni mu murenge wa Ntarabana duturanye.

Polisi yagiye kumushakisha ashaka kuyirwanya.Byagaragaraga ko yari yanyoye inzoga kandi afite n’ ibikoresho byakwangiza n’ undi uwo ariwe wese, nawe baramurasa arapfa”.

Gitifu Mbera avuga ko uwo musore atari umushyitsi muri urwo rugo. Ati “Urebye yari umusambane we kuko si ubwa mbere bari bamushyize mu majwi ko asambana n’ uwo mudamu”.

Umurambo wa Twizeyimana n’ uwa Uzabakiriho Jean Claude yajyanywe ku bitaro bya Rutongo.

Umugore wa Uzabakiriho ukekwaho kuba yacaga inyuma umugabo we yafashwe n’ inzego z’ umutekano kugira ngo age gutanga amakuru y’ ibyabaye.

Uzabakiriho Jean Claude yari afite imyaka 39. We n’ umugore we bari bafitanye abana babiri.

Abayobozi b’ inzego z’ ibanze baganirije abaturage babaha ubutumwa bw’ ihumure, bunabasaba kwirinda amakimbirane yo mu ngo.

Ibitekerezo

  • Police mwagize neza uwo musambanyi nubundi yari akwiye kwica

    Birababaje aho ikinyamakuru nki ki gihabwa raporo itariyo bo barangiza bakabyita amakuru.muge Mu byita ko ari raporo mwahawe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa