skol
fortebet

Rusizi: Umuturage yishwe n’ isasu ryaturutse muri Congo

Yanditswe: Saturday 16, Sep 2017

Sponsored Ad

Iyamuremye Samuel wo mu Karere ka Rusizi, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 15 Nzeri 2017, yishwe n’isasu ryaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ahabaye ukurasana bivugwa ko kwaturutse ku mvururu zashyamiranyije Abarundi n’Abanye-Congo.
Iyamuremye wari umushoferi w’ikamyo yarasiwe ku mupaka wa Kamanyola uhuza u Rwanda na Congo, uherereye mu Kagari ka Pera mu Murenge wa Bugarama ubwo yari ari kuzuza impapuro z’inzira.
Umwe mu baturage yatangarije Igihe dukesha iyi (...)

Sponsored Ad

Iyamuremye Samuel wo mu Karere ka Rusizi, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 15 Nzeri 2017, yishwe n’isasu ryaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ahabaye ukurasana bivugwa ko kwaturutse ku mvururu zashyamiranyije Abarundi n’Abanye-Congo.

Iyamuremye wari umushoferi w’ikamyo yarasiwe ku mupaka wa Kamanyola uhuza u Rwanda na Congo, uherereye mu Kagari ka Pera mu Murenge wa Bugarama ubwo yari ari kuzuza impapuro z’inzira.

Umwe mu baturage yatangarije Igihe dukesha iyi nkuru ko uyu mugabo yarashwe ahagana saa kumi n’imwe n’igice, akaza kugwa mu nzira ataragezwa mu Bitaro bya Gihundwe aho yari ajyanywe kuvurizwa.

Yagize ati “Isasu ryamufashe arakomereka hanyuma bari mu nzira bajya kwa muganga arapfa. Ni umushoferi wari uri guteza kashe ngo yambuke ajyane ibyo yari atwaye. Sinzi akavuyo kavutse muri Congo kuko hegeranye kandi isasu ntaho rigarukira byarangiye rimukomerekeje.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Harerimana Frédéric, yemeje iby’aya makuru avuga ko bakiyatohoza neza.

Yagize ati “Nibyo hari umuturage wacu wishwe n’isasu ryaturutse hakurya muri Congo. Ntabwo tuzi ibyahabaye gusa turacyakurikirana. Amasasu yumvikanye hakurya gusa ntabwo tuzi impamvu yabyo n’icyo byaturutseho.”

Ubusanzwe aka gace gakunze kwibasirwa n’abantu bitwaje intwaro bashaka guhungabanya umutekano; mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 20 Kamena 2017, abagera kuri batatu bateye abaturage bo mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Bugarama, bica umwe abandi umunani barakomereka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa