skol
fortebet

Rutsiro: Iruhande rw’ I Kivu habonetse imibiri 25 y’ abishwe muri Jenoside

Yanditswe: Wednesday 18, Apr 2018

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 18 Mata 2018, ahitwa mu Mazimeru Rugarambiro Gabiro mu Musasa habonetse imibiri y’ abantu 25 bishwe muri Jenoside yakorerewe Abatusi mu 1994.

Sponsored Ad

Iyi mibiri yabonetse mu cyobo cyatabwemo imirambo y’ abatutsi bamanurwaga ku misozi bakarowa mu Kivu.

Amakuru UMURYANGO wahawe n’ Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ uyu murenge Ruzindana Ladislas avuga ko itegeko ryo gukura iyo mirambo mu mazi igatabwa, ryatanzwe n’ uwari burugumesitiri wa komine mu 1994, avuga ko iyo mirambo irimo kwanduza amazi y’ ikivu.

Gitifu Ruzindana yavuze ko iyi mibiri yabonetse biturutse ku makuru yatangiwe mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe abatutsi.

Kuva ejo tariki 17 Mata abaturage bafatanyije n’ ubuyobozi bakoze umuganda wo gushakisha iyo mibiri bigera nimugoroba batarayibona baramuka mu gitondo cy’ uyu munsi basubira gushakisha.

Imibiri yabonywe, yahise ijyanwa ku biro by’ akagari ka Gabiro.

Ubwo UMURYANGO waganiraga n’ abafite ababo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi iyi mibiri ikirimo gushakishwa, bavugaga ko kuba abafite amakuru y’ aho ababo bari bakanga kuyatanga badindiza ubumwe n’ ubwiyunge.

Umugore warokoye muri uyu murenge wa MUSASA ufite ufite se n’ abavandimwe be bishwe muri Jenoside yavuze ko yari yaratuje, gusa tariki 16 Mata 2018 hari umuntu wamubwiye ko hari umuntu watanze amakuru y’ uko hari icyobo gishobora kuba kirimo ise n’ abavandimwe be.

Mu ijwi ryumvikanamo agahinda uyu mubyeyi yavuze ko kuba abafite amakuru y’ ahantu hari ababo bishwe muri Jenoside nyamara bakaba badatanga amakuru ngo bashyingurwe mu cyubahiro bikoma mu nkokora ubumwe n’ ubwiyunge.

Yagize ati “Ubumwe n’ ubwiyunge buracyari kure cyane, ari njyewe ndebye kino gikorwa cyo kurushya abana bakiri batoya batazi ibyo bintu rwose ntabwo bikwiye, nk’ uko babikoze nibabyerekanishe ukuri.

Uretse iki kintu cyasaga n’ icyongeye guhungabanya ubumwe n’ ubwiyunge muri rusange, abishe n’ abiciwe babanye neza ndetse hari n’ umukecuru wiciwe agasenyerwa inzu ariko yahaye inka uwamwiciye kuko yamusabye imbabazi akabona bafitanye urukundo kandi babanye neza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa