skol
fortebet

Rwamagana:Augustin kubera inkeke yahozwagaho n’umugore we byatumye yiyambura ubuzima akoresheje inzitiramibu

Yanditswe: Friday 21, Feb 2020

Sponsored Ad

skol

Kuri uyu wa Kane tariki 20 Gashyantare ahagana saa yine z’amanywa, mu Murenge wa Nyakariro mu Kagari ka Gishore mu Mudugudu wa Rusagara, umugabo witwa Uwizeyimana Augustin w’imyaka 55 yiyahuye yimanitse mu mugozi yakoze mu inzitiramibu.

Sponsored Ad

Abaturanyi b’uyu mugabo bavuga ko ashobora kuba yiyahuye abitewe n’ibibazo by’amakimbirane yari afitanye n’umugore we, aho bamwe bavuga ko akenshi umugore yahozaga ku nkeke umugabo, rimwe na rimwe akanamufatanya n’abana be.

Urugero batanze ngo ni nko mu mwaka ushize mu kwezi kwa Munani, aho abana na mama wabo ngo bakubise se bigera n’aho yahukana ariko aza kugaruka mu rugo.

Bamwe mu baturage baganiriye na IGIHE dukesha iyi nkuru bavuze ko uyu mugabo nta jambo yagiraga iwe ndetse ngo nubwo yahohoterwaga yatinyaga kubibwira ubuyobozi. Umwe yagize ati:

“Bajyaga bagirana amakimbirane twa tuntu two mu ngo z’iki gihe ariko umugabo agatinya kujya kurega. Urabizi abagabo ntabwo bakunda kwiha rubanda, hari n’igihe abana be bafatanyije na nyina baramukubita arahunga aza kugaruka, ejo rero barongeye bagirana amakimbirane ashingiye ku bigori bejeje. BAvugaga ko yabigurishije akayanywera ariko we akabihakana.”

Undi muturage yagize ati“Muri iki gihe abagabo baritinya cyane sinzi impamvu ntabwo bapfa kurega, hari igihe umugabo amirirana wanabona ariyo mpamvu yafashe kiriya cyemezo, urumva ko ku mutima byakomeje kwanga bituma afata icyemezo kigayitse kuriya .”

Bamushimire Pascal we yavuze ko ibibazo by’amakimbirane bagiranaga byari bishingiye ku kutumvikana hagati ya nyakwigendera n’umugore we bitewe nuko nyakwigendera yari umusinzi ariko ngo byasaga n’ibyarangiye kuko bitari biherutse cyane. Yakomeje agira ati:

“Twabonanye mu gitondo ambwira ko umugore n’abana bamushinja kwiba ibigori bejeje akabigurisha, gusa ni ibibazo bisanzwe byo mu rugo ndetse no mu myaka yashize bigeze kubigirana birarangira sinzi uko byagenze rero nagiye kumva numva ngo yiyahuye.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakariro, Muhigirwa David yabwiye IGIHE ko uyu mugabo wiyahuye yabyutse yasinze ndetse ngo na nijoro yari yasinze. Ati:

“Icyo twamenye yabyutse yasinze na nijoro yatashye akererewe yasinze, mu gitondo arabyuka asubira mu kabari anywa inzoga aragaruka, inka bari bafite mu rugo yari yabyaye yubaka akararo gato umugore nawe ajya gusarura ibigori mu murima, umukobwa w’umushyitsi wari uhari rero nibwo yabwirwaga n’uyu mugabo ko yumva ashaka kwigira mu ijuru akabimubwira yasinze, ngo nyuma y’iminsi itatu nshobora kwiyahura.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko ubwo bavaga gusarura baje bagasanga inzu ikinze bagakenera kwinjiramo imbere bikanga, ubwo bafunguraga basanze urwego mu nzu yuririyeho yimanika.

Ku kuba uyu mugabo atagiraga ijambo iwe mu rugo, Muhigirwa yavuze ko nta makuru abifiteho kuko ayari ahari bari barayakemuye.

Ibitekerezo

  • Family Violence kimwe no gutandukana kw’abashakanye birakabije cyane mu Rwanda.Biterwa nuko abantu banga gukurikiza amahame twahawe n’Imana yaturemye.Imaze kuturema,yadusabye Gukundana,kubahana,kubabarirana,etc...
    Aho kubikora,abashakanye bahitamo gucana inyuma,guhangana,kutubahana,etc...Ntabwo ari ibyo gusa kuko abantu bakora ibyo Imana itubuza.Urukundo nyakuri rwarabuze.Niyo mpamvu Imana yashyizeho umunsi w’imperuka,ubwo izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,igasigaza gusa abantu bayumvira.Izabigenza uko yabigenje igihe cya Nowa,ubwo yarimburaga abantu bose bali batuye isi,igasigaza abantu 8 gusa bayumviraga.Niwo muti rukumbi kugirango abazarokoka bazabeho iteka ryose muli paradizo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa