skol
fortebet

Rwamagana: Umugabo arakekwaho kwica abana be babiri abaroshye mu Ruzi rw’ Akagera

Yanditswe: Saturday 11, Feb 2017

Sponsored Ad

Umugabo witwa Munyarukumbuzi Emmanuel w’ imyaka 44 wo mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Rubona aravugwaho kwica aroshye abana be babiri mu Ruzi rw’ Akagera.
Amakuru Umuryango wamenye aravugwa ko mu gitondo cyo kuri uyu wa 9 Gashyantare aribwo Munyarukumbuzi yahagurukanye n’ abana be I Rubona ababwira ko abajyanye gusura abantu mu Bugesera. Aba bana ni FEZA Jean d’ Amour w’ imyaka 14 na Niyogisubizo Elissa w’ imyaka 13.
Munyarukumbuzi yari yarashakanye na nyina w’ aba bana babiri hanyuma (...)

Sponsored Ad

Umugabo witwa Munyarukumbuzi Emmanuel w’ imyaka 44 wo mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Rubona aravugwaho kwica aroshye abana be babiri mu Ruzi rw’ Akagera.

Amakuru Umuryango wamenye aravugwa ko mu gitondo cyo kuri uyu wa 9 Gashyantare aribwo Munyarukumbuzi yahagurukanye n’ abana be I Rubona ababwira ko abajyanye gusura abantu mu Bugesera. Aba bana ni FEZA Jean d’ Amour w’ imyaka 14 na Niyogisubizo Elissa w’ imyaka 13.

Munyarukumbuzi yari yarashakanye na nyina w’ aba bana babiri hanyuma arabamutana yisubirira mu Bugesera.

Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda mu Ntara y’ Uburasirazuba IP Emmanuel Kayigi yabwiye Ikinyamakuru Umuryango ko uyu mugabo yagarutse mu rugo wenyine, hanyuma umutima ugakomeza kumukomanga, ariko yitsa imitima burikanya. Ngo byageze nimugoroba umugore amubaza aho abana bari aramubwira ngo abo bana urabambaza ko ari wowe wirirwana nabo hano urabambara buryo ki.

Ngo uyu mugore yahaye uyu mugabo ibiryo bya nimugoroba(Tariki 9) mbere yo kubirya aravuga ngo impa nirire nshobora kuba ari ibyanyuma ndiye.

Ibi ngo byatumye umugore agira amakenga abibwira abaturanyi be, amakuru agera ku nzego z’ umutekano uyu mugabo atabwa muri yombi na Polisi y’ u Rwanda ikorera mu karere ka Rwamagana.

IP Kayigi yagize ati “ Ejo saa munani nibwo byamenyekanye, uyu mugabo atabwa muri yombi ubu afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kigabiro”

IP Kayigi akomeza avuga ko uretse kuba abaturanyi ba Munyarukumbuzi bamushinja kuba yarajyanye n’ aba bana n’ umugore we akabimushinja ngo nawe arabyiyemerera akavuga ko atazi ibyari byamuteye.

Uyu mugabo ngo yabwiye polisi ko nawe iyo yirebye abona atari uwo kugirirwa imbabazi. Gusa avuga ko ibyo yakoze yabitewe n’ uko ngo abo bana bahoraga biba abaturanyi bakaza kumwiyama, avuga ko baherutse kwiba ibigori by’ abaturanyi bakazinduka bamwiyama nyamara nawe ibigori abyejeje.

Munyarukumbuzi ngo yabwiye polisi ko atazi icyatumye umutima utigarura ngo agire impuhwe kuko ngo baragiye bageze mu nzira agura ubushera asangira n’ abana be, bakomeza urugendo, bageze ku ruzi abwira abana be ko bategereje ubwato bubambutsa hanyuma ngo ahita abasunikira mu mazi ahantu harehare amazi abatembana areba.

IP Kayigi yabwiye umuryango ko polisi ikomeje gushakisha imirambo y’ aba bana, asaba umuntu wese wabona iyi mirambo kubimenyesha inzego z’ umutekano.

Uyu mugabo aramutse ahamwe n’ iki cyaha yahanishwa ingingo ya 140 aho iteganya igifungo cya burundu ku muntu uhamwe n’ icyaha cyo kwica.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa