skol
fortebet

Rwamagana: Umugabo yishe mugenzi we amuteye icyuma bapfa ihene

Yanditswe: Friday 18, Aug 2017

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rwamagana yatangaje ko ifunze umugabo witwa Emmanuel Kwihangana wishe mugenzi we bapfa amafaranga y’ihene bari bumvikanye.
Uyu mugabo witwa Emmanuel Kwahangana atuye mu mudugudu wa Kayenzi, Akagari ka Nyagasenyi mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana akurikiranyweho kwica Uwiragiye Damascene amuteye icyuma nyuma yo kutumvikana ku mafaranga yari yamusigayemo.
Kugeza ubu, afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kigabiro aho akurikiranyweho Kwica (...)

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rwamagana yatangaje ko ifunze umugabo witwa Emmanuel Kwihangana wishe mugenzi we bapfa amafaranga y’ihene bari bumvikanye.

Uyu mugabo witwa Emmanuel Kwahangana atuye mu mudugudu wa Kayenzi, Akagari ka Nyagasenyi mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana akurikiranyweho kwica Uwiragiye Damascene amuteye icyuma nyuma yo kutumvikana ku mafaranga yari yamusigayemo.

Kugeza ubu, afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kigabiro aho akurikiranyweho Kwica Uwiragiye w’imyaka 26 y’amavuko.

RBA ducyesha iyi nkuru ivuga ko byose byatangijwe n’uko aba bagabo baguze ihene banemeranya amafaranga. Ngo Uwiragiye yagurishije Kwihangana ihene ihagaze amafaranga ibihumbi 13 (13,000 rwf) ariko ngo yaje kwishyura Uwiragiye ibihumbi 10 amusigaramo ibihumbi bitatu.

Nyuma uyu Uwiragiye yagiye kwishyuza Kwihangana amafaranga yari yamusigayemo ubwo yamuhaga ihene ye, hari ku itariki ya 16 Kanama 2017. Kwihangana yamubwiye ko amafaranga yose yayamwishuye ariko Uwiragiye amwibutsa ko yamusigayemo ibihumbi 3000 ari naho hakomotse gushyamirana.

Uyu Kwihangana yaje gutera icyuma Uwiragiye bimuviramo urupfu. Inzego z’umutekano ndetse n’ubuyobozi bakoranye inama n’abaturage babasobanurira ibyiza by’umutekano birinda amakimbirane.

Muri iyi nama, Kwihangana yemeye ko ariwe wishe mugenzi we, Uwiragiye ariko ahakana ko hari amafaranga yari amufitiye agera ku bihumbi 3000 y’amafaranga y’u Rwanda.

Inkuru ya RBA ikomeza ivuga ko uyu Kwihangana akimara gutera icyuma Uwiragiye yahise atoroka ariko Polisi iramushakisha kugeza imubonye mu gitondo cyo kuri uyu wa 16 Kanama imuta muri yombi ndetse Polisi ikaba inakomeje iperereza ryimbitse ku byaha Kwihangana akurikiranyweho.

Ibitekerezo

  • ubu ni ubugome

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa