skol
fortebet

Rwamagana:Umusore w’imyaka 24 yishe mama we umubyara

Yanditswe: Wednesday 20, Mar 2019

Sponsored Ad

skol

Umusore w’imyaka 24 yatawe muri yombi n’inzego z’Ubugenzacyaha nyuma yo kwica nyina, bikekwa ko yabitewe n’ibiyobyabwenge yari yanyoye.

Sponsored Ad

Ibi byabaye mu ijoro rishyira kuri uyu wa 19 mu Murenge wa Muhazi mu Kagari ka Karambi mu mudugudu wa Gahengeri.

Uyu nyakwigendera wishwe n’umuhungu we yitwaga Muhongerwa Agnes, yarafite imyaka 52. Umurambo wajyanwe ku bitaro bya Rwamagana, naho uwo musore n’undi bari kumwe bafungiye kuri sitasiyo ya Kigabiro.

Uyu musore ngo yatashye yasinze ari kumwe n’undi basanzwe basangira, ageze mu rugo asa nutongana n’umubyeyi we undi ngo aramusunika yikubita hasi. Bivugwa ko yahise amukubita ikintu mu mutwe, umukecuru ntiyasamba.

Muri iryo joro ngo inzego z’umutekano zahise zihagera zibatwara bombi.

Amakuru avugwa n’abaturage, ahamya ko uyu musore yari azwiho kunywa ibiyobyabwenge byinshi muri aka gace. Bagakeka ko aribyo byatumye akora ayo mahano.

Umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha, RIB, Mbabazi Modeste, yemeye ayo makuru.

Yagize ati “Nibyo uwo musore arafunzwe, arakekwaho kwica mama we. Aho mperukira icyo kibazo inzoga yanyoye zari zitaramushiramo kugira ngo bamubaze.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa