skol
fortebet

Rwanda:Igitangaza cyabaye ku munsi wa nyuma wa 2020 havuka ihene ifite umutwe nk’uw’inka,amaboko 4,amaguru 4 n’ibitsina byombi[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 01, Jan 2021

Sponsored Ad

skol

Mu Murenge wa Nyagisozi ahagana saa kumi n’ebyiri mu gitondo cyo kuri uyu wa 31 Ukuboza 2020 imbyeyi yabyaye inyana idasanzwe, uyirebeye inyuma ifite umutwe umwe nk’uw’inka, ikagira amaboko ane, n’amaguru ane.

Sponsored Ad

Amakuru avuga ko iriya nyana yavutse ari nzima nyuma y’umwanya muto ihita ipfa. Yavutse inyuma ifite ibiranga ikimasa, inafite indorerezi nk’inyana.

Iyi nka yavutse kuri uyu munsi wa nyuma wa 2020, ifite ibitsina byombi (igice kimwe bigaragara ko ari inyana ikindi bigaragara ko ari ikimasa), ku gice k’inyana hagaragaraho indorerezi bigaragara ko ari inyana.

Yavukiye mu Mudugudu wa Kigarama, mu Kagali ka Rurangazi mu Murenge wa Nyagisozi, mu karere ka Nyanza.

Abaturage na nyirayo w’umukecuru uri mu kigero cy’imyaka 80 y’amavuko batunguwe n’uko yavutse imeze, kandi nyirayo bikaba bitamuhungabanyije.

Imbyeyi yari ihatse iriya nka yabyaye mu gihe giteganyijwe cy’amezi 9.

Sinzababanza Francois Xavier umuvuzi w’amatungo wikorera ku giti cye ni we wateye intanga mu buryo bwa gihanga taliki 05 Werurwe 2020.

Aganira n’ikinyamakuru Umuseke ducyesha iyi nkuru, yavuze ko ibyabaye bidakunze kubaho, ariko nka we usanzwe ari Umuvuzi w’amatungo bahura n’ibisa nk’ibyo aho inyana ishobora kuvuka nta nda y’amaganga igira nk’uko Abaganga bavura abantu na bo bashobora kubona umuntu avutse kandi nta gitsina agira, akemeza ko bibaho gacye ariko bibaho.

Ati:“Ntibyoroshye kumenya ikibitera kuko twe turakora Imana igaha umugisha ibyo twakoze cyane ko dutera inka (zashyuhijwe cyangwa zarinze) intanga zujuje ubuziranenge ziba zaturutse muri RAB”.

Xavier avuga ko kwirinda ko havuka inka idasanzwe nk’iriya byo bitashoboka kuko umuntu abona biba nta ruhare yabigizemo.


Ibitekerezo

  • Umutwe wiyi nkuru utandukanye nibiyirimo! Uti havutse ihene ifite umutwe nkuwinka, nyamara wasoma ugasanga ninka yavutse ifite ubwo bumuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa