skol
fortebet

Senateri Bishagara watowe ahagarariye Intara y’Iburengerazuba yitabye Imana

Yanditswe: Monday 08, Jul 2019

Sponsored Ad

Senateri Bishagara Kagoyire Therese wari uhagarariye Intara y’Uburengerazuba, yitabye Imana kuri uyu Mbere, aguye mu bitaro bya John Hopkins biri muri Baltimore mu Mujyi wa Maryland muri Leta zunze Ubumwe za Amerika aho yari amaze iminsi yivuriza.

Sponsored Ad

Inkuru y’urupfu rwa Senateri Bishagara yamenyekanye nyuma y’itangazo ryashyizweho umukono na Perezida wa Sena, Hon Makuza Bernard.

Muri iri tangazo yasohoye mu izina ry’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe wa Sena, Bernard Makuza, yavuze ko ibijyanye no kumusezeraho bizatangazwa mu minsi iri imbere.

Bishagara atabarutse afite imyaka 67, kuko yavutse kuwa 25 Ukuboza 1952, akaba yari umusenateri uhagarariye Intara y’Uburengerazuba. Yari afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’ibinyabuzima (Molecular Biology Sciences).

Yayoboye itsinda ry’ubushakashatsi muri PNLS/CNLS HIV/AIDS Center mu 1995-1996, yabaye umuyobozi wa KHI (Kigali Health Institute muri 1996-2004); umwarimu udahoraho mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (NUR) mu 1999-2003.

Hagati ya 2008-2011 yabaye umuyobozi ku rwego rw’igihugu w’umuryango JHPIEGO /MCHIP ushamikiye kuri Johns Hopkins University (USAID), umujyanama mu bya tekiniki muri gahunda ya PSI mu 2005-2006.

Mu 2006 kandi yabaye umujyanama mu bya tekiniki muri Save the Children-UK, aba Perezida wa Profemmes Twese -Hamwe na COCAFEM /Great Lakes (2007-2011).

Yabaye mu nama y’ubutegetsi y’icyari ikigega gishinzwe gutera inkunga ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze cyaje guhinduka Ikigo gishinzwe iterambere mu nzego z’ibanze (LODA) mu 2007-2011. Yari umwe kandi mu bagize inama y’ubutegetsi ya ASSETIF (Association d’Execution des travaux d’interet public) mu 2008-2011.

Mu 2007-2011 yabaye umwe mu bagize inama y’ubutegetsi ya Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK), yari umwe mu bashinze akaba no mu nama y’ubutegetsi ya FAWE Rwanda, kuva mu 1997. Kuva mu 2008-2011 kandi yabaye umwe mu bagize inama y’ubutegetsi ya White Ribbon Alliance igamije kurengera ubuzima bw’abagore n’abana.

Kuva mu Ukwakira kugeza ubwo yitabaga Imana, Senateri Bishagara yari umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena, aho yari umwe mu bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga,Ubutwererane n’Umutekano.

Imana imuhe iruhuko ridashira.


Umuyobozi wa SENA,Bernard Makuza niwe watangaje inkuru y’urupfu rwa Senateri Bishagara

Ibitekerezo

  • RIP Honorable Bishagara.It is so sad and chilly.Twihanganishije umuryango wawe n’abo mwakoranaga.C’est le chemin de toute la terre.Ni iwabo wa twese.Impamvu twese dusaza kandi tugapfa,nuko duturuka kuli DNA/ADN ya Adamu yanduye amaze gukora icyaha. Ariko nk’abakristu,tujye twemera tudashidikanya ko abantu bose bapfa bumviraga Imana,ntibibere mu byisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma abahe ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6:40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,kora kugirango ubeho,ubifatanye no gushaka Imana kugirango izakuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi,ibahe ubuzima bw’iteka.

    Sinzi niba muriyo ntara yuburengerazuba muvugako yatowe ngo ayihagararire banamuzi cyangwa barigeze bamubonayo. Anyway agire iruhuko ridashira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa