skol
fortebet

Sibomana Amabilis wamamaye kuri Radiyo y’u Rwanda yabaye umunyamamakuru w’ibihe byose

Yanditswe: Monday 11, Nov 2019

Sponsored Ad

skol

Amabilis Sibomana wamamaye kuri Radio Rwanda, yahawe igihembo cy’Umunyamakuru w’ibihe byose.

Sponsored Ad

Ni igihembo yahawe n’Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere bacyise Lifetime Achievement Award.

Sibomana yakoze kuri Radio Rwanda igihe kirekire asoma amakuru ya saa sita na mirongo ine n’itanu na saa moya. Kuva yatangira akazi kugeza aho agiriye mu kiruhuko k’izabukuru yasomaga amakuru neza adategwa, ibi akaba aribyo benshi bamukundiraga.

Yatangiye itangazamakuru mu Ugushyingo, 1973, ariko akaba yarize uburezi, aba mwarimu.

Amabilis Sibomana yihuguye mu by’itangazamakuru mu Budage ahamara amezi 13. Ubusanzwe izina Amabilis ni ijambo ry’Ikilatini rifite impuzanyito ya Aimable mu Gifaransa, tugenekereje mu Kinyarwanda bikavuga Umukundwa.

Ibitekerezo

  • Najyaga nibazs aho asigaye akorera mbega ari mu kiruhuko. Ntawundi ndumva uragera Ku kigero cye mukuvuga amakuru neza. Ugerageza Ni Jean Pierre Gagabo. Uwaba azi undi amumbwire.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa