skol
fortebet

Simba Supermarket yashyize hanze itangazo yisegura ku bakiliya bayo ko idafite ibiceli bihagije mu bubiko,BNR ivuga imvo n’imvano y’ibura ryabyo ku isoko

Yanditswe: Wednesday 16, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR, yatangaje ko igiye kongera ibiceri bya 100 Frw na 50 Frw ku isoko, nyuma y’uko bigaragaye ko byabaye bike mu gihugu, bikabangamira imigendekere myiza ya bimwe mu bikorwa by’ubucuruzi.

Sponsored Ad

Ni umwanzuro wafashwe nyuma y’iminsi abakoresha ibiceli cyane nko mu masoko, abatwara abagenzi kuri moto n’abandi, bagaragaza ko byabaye bikeya mu baturage.

Iguriro rikomeye mu Mujyi wa Kigali rizwi nka Simba Supermarket, ryo ryageze aho risohora itangazo, ryisegura ku bakiliya baryo ko ridafite ibiceli bihagije mu bubiko, ibintu byatumye bamwe mu bahahiramo batishimira serivisi bahabwa.

Itangazo ryasohotse ku wa Mbere tariki 14 Ukwakira rigira riti “Muri make bimaze iminsi bitewe no kutagira ibiceri bihagije bigenda bihererekanywa, ariko turimo gukorana n’inzego bireba zirimo kudufasha gukemura iki kibazo.”

Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR, Dr Nsanzabaganwa Monique, yabwiye itangazamakuru ko kongera amafaranga mu baturage ari ibintu bisanzwe kuko uretse ibiceli, n’inoti zihindurwa mu bihe bitandukanye.

Yakomeje ati “Wenda wavuga ngo kuki byashize vuba ku isoko, ni iki gituma abantu bavuga bati [ibiceli] twabibuze. Akenshi ibiceli burya iyo bigiye ntabwo bikunda kugaruka [muri Banki Nkuru], bihera mu masakoshi, ahantu abantu babishyira ku meza, icyo ni kimwe.”

“Ariko hari indi mpinduka yabaye cyane cyane mu bihe byashize, byakoreshwaga mu mikino y’amahirwe [betting], uzi ko na leta yahagurutse, Minicom n’izindi nzego dufatanyije, kugira ngo habeho uburyo bwiza bwo gukoresha ‘token’ aho kugira ngo bakoreshe ibiceli, biriya byatumaga ibiceli atari no kubura gusa, ahubwo binangirika kubera imashini zabyangizaga.”

Dr Nsanzabaganwa yavuze ko hashobora no kuba ikibazo cy’abantu bumva ko ibiceli bitangiye kuba bike bakabigira imari, ku buryo bakubwira ko niba bakuvunjiye ugomba kugira amafaranga y’inyongera ubasigira, ugasanga birushijeho kwirundira ahantu hamwe.

Yakomeje ati “Iyo hari ikibazo nk’iki natwe dufata izindi ngamba, nk’ubu turi gukorana n’amabanki kugira ngo tumenye [ngo abantu] babikeneye hehe, kuko ni abakiliya bamwe bamwe bakunze gukoresha ibiceli cyane babibura, ni amaparikingi, ni ayo maduka manini, kugira ngo turebe uburyo twabibashyikiriza be gukomeza kuvuga ngo byabuze kandi tubifite.”

Dr Nsanzabaganwa yavuze ko igihe ibiceli cyangwa inoti bishobora kumara bitarasaba ko byongerwa ku isoko, gihindagurika bitewe n’impamvu zinyuranye, amafaranga yaba ari menshi mu baturage banki zikayajyana muri BNR, yaba make zikayasubirana.

Ati “Akenshi rero binajyana n’uburyo ubukungu buhagaze, n’ukuntu turi gukoresha ubwoko [runaka] bw’amafaranga. Ushobora gusanga wenda abantu barimo gukenera ibiceli kurusha uko twabikeneraga mbere kubera impamvu nyinshi zinyuranye, mu by’ukuri ni ibyo biba byabaye ntabwo ari ibindi bintu wenda bidasanzwe.”

Banki Nkuru y’u Rwanda ivuga ko buri mwaka ikoresha nibura miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda, mu gutumiza amafaranga akoreshwa mu gihugu hose kuko ubu mu Rwanda hatari ubushobozi bwo kuba rwakwikorera inoti n’ibiceri bikoreshwa ku ifaranga ry’u Rwanda.

BNR ivuga ko iki kibazo kizakemurwa n’uburyo bwo guhererakanya amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga, mu gukumira igihombo kiri muri za miliyari giterwa no guhererekanya amafaranga mu ntoki.

Ibyo ngo biterwa n’uko kugira ngo hakorwe inoti n’ibiceli bisimbura ibishaje nibura bitwara miliyari 2 Frw buri mwaka, naho kuyakwirakwiza mu mabanki no kuyacungira umutekano bigatwara bigatwara miliyari 15 Frw.

Ibitekerezo

  • Ndumva made in Rwanda yahera Ku amafaranga ikazaba igera mubindi nyuma.ibintu byose koko byaratunaniye!Imana izaduhe ubwenge n’’ubushobozi tuve Mu mwijima

    Nukubera ibiryabarezi byabaye byinshi mugihugu, then kuko ababikina bakoresha ibiceri, usanga ibiceri byose ariho byibereye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa