skol
fortebet

Sobanukirwa iby’ubutaka buri mu mujyi wa Kigali butabyazwa umusaruro bugiye gushyirwa mu bubiko bw’ubutaka

Yanditswe: Friday 15, Nov 2019

Sponsored Ad

skol

Ku wa mbere tariki 11 Ugushyingo 2019 nibwo umujyi wa Kigali watangaje ko ugiye gufatira ibibanza yaba ibya leta n’iby’abantu ku giti cyabo bitabyazwa umusaruro n’inyubako zadindiye none zikaba zarahindutse indiri y’ibisambo n’abajura.

Sponsored Ad

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Prudence Rubingisa, yasobanuye ko ubutaka budakoreshwa bujya mu bubiko bw’ubutaka (land bank), hagamijwe ko buhabwa abashoramari bakeneye kandi bashoboye kubukoresha.

Umujyi wa Kigali wasobanuye ko biri gukorwa muri gahunda yo kunoza isuku no gushyira mu bikorwa ibiteganywa n’itegeko, rigena imikoreshereze y’ubutaka.

Iki ni icyemezo kitakiriwe neza n’abaturage, ndetse bamwe mu banyamategeko batangaza ko bihabanye n’icyo Itegeko Nshinga rivuga ku mutungo w’ubutaka.

Umuyobozi w’umujyi wa Kigali, Rubingisa Prudence yibukije ko itegeko ritareba abatuye mu mujyi wa Kigali bose, ahubwo ko ubutaka butabyazwa umusaruro bari kwisubiza, ari uburi mu mbago z’ahakorewe igishushanyo cy’ikatwa ry’ubutaka.

Ati “Ntabwo bireba buri munyarwanda wese aho ari nta n’ubwo bireba buri munya-Kigali wese kereka niba ari ho hakozwe ikatwa ry’igishushanyo mbonera.”

Yavuze ko ikigamijwe atari ukwambura ubutaka abaturage,

Ati “Ubwo butaka rero iyo bugarujwe bujya mu maboko y’ikigo gishinzwe ubutaka, bukajya mu bubiko bw’ubutaka kugira ngo n’umushoramari ushobora kuza wese akeneye ubutaka tube twagira uko tubukoresha byihuse.”

Yavuze ko hari abamaze gusaba ko bahuzwa n’abashoramari kugira ngo barebe uko babyaza ubutaka bwabo umusaruro butagiye muri ubwo bubiko. Icyakora yumvikanisha ko n’ubundi mbere yo kwisubiza ubutaka babanza guhuza ba nyirabwo n’abashoramari.

“Mbere y’uko tugera n’ahongaho icyo dukora ni uko tubahuza n’ibigo by’imari kugira ngo turebe niba byabafasha kwihutisha gushyira imishinga yabo mu bikorwa, hari n’igihe tunahuza n’abandi bashoramari bavuga bati mfite imishinga, hari na babiri uyu munsi baje kutwegera bavuga bati mumfashe mundebere niba nabona umushoramari aze dufatanye cyangwa ahere aho nari ngereje.”

Uyu muyobozi w’umujyiwa Kigali yavuze ko bahereye mu Kiyovu bagana mu mujyi rwagati ariko ko bazakomereza no mu bindi bice by’Umujyi wa Kigali, aho yatanze ingero za Rusororo, Kabuga na Masaka. Umujyi wa Kigali ugaragaza ko muri rusange ubarura ibibanza bisaga 50 bitabyazwa umusaruro birimo 20 biri mu murongo utukura.

Umuyobozi w’ishami ry’imiturire n’imitunganyirize y’Umujyi wa Kigali, Fred Mugisha avuga ko ibi bishyirwa mu bikorwa nyuma yo kwihanangirizwa.

Ati ‘‘Mu ku bwamburwa haba harabayeho ibiganiro na banyiri butaka na Leta, twibutsa icyo amategeko ateganya iyo bigaragaye ko uwo muntu yabyihoreye nta mpamvu ifatika agaragaraza, ibyo bibanza ni bya bindi twavuze ko twatangiye kubibaka, aho nta n’irindi tangazo dukanga, abo barengeje igihe twatangiye gahunda yo kubibaka tutongeye kujya kubibutsa, icyiciro cya 2 ni abashobora kuba baribukijwe ariko ‘phase’ yabo igarukira 2020 na bo bakaba bashaka kubikora nk’uko abo mu cyiciro cya 1 babikoraga turabibutsa ko dushigaje kubibutsa rimwe.’’

Ingamba nshya z’umujyi wa Kigali zigamije gushyira mu bikorwa itegeko rigenga imikoreshereze y’ubutaka mu Rwanda ryo mu 2013, ziteganya ko umuturage yamburwa ubutaka igihe amaze imyaka itatu atabubyaza umusaruro. Itegeko ry’Ubutaka riteganya ko ubutaka butamburwa nyirabwo igihe bigaragara ko hari impamvu yumvikana ituma budakoreshwa.

Ku rundi ruhande Impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu (CLADHO) yo ivuga ko kwaka ubutaka umuturage atari cyo kintu kibanze gikwiye gukorwa kuko hari ibikorwa remezo bigikenewe hirya no hino mu Mujyi wa Kigali nk’uko umuvugizi w’iyi mpuzamiryango Sekanyange Jean Leonard abisobanura.

Ati ‘‘Kuri uyu mwanya ntabwo aricyo Umujyi wa Kigali wakabaye wihutira, kuko hari ibindi bikorwa mbere y’uko ushyira mu bikorwa icyo cyemezo kuko nabariya baturage ni ukubanza kureba uburyo ibyo bibanza babibonye, kuko ntabwo umuntu yagura ikibanza uyu munsi ngo ahite abona n’ubushobozi bwo kucyubaka bisaba ko agenda yisuganya bigendanye n’amikoro y’Abanyarwanda. icya 2 Umujyi wa Kigali ugomba kureba ibyo ugomba gukora warabikoze, hari ibireba umuturage, hari ibireba Umujyi wa Kigali nko kuhashyira ibikorwa remezo nk’amazi, imihanda, amashanyarazi, hari ibyo Umujyi wa Kigali ugomba gukora, rero bagomba kureba niba ibyabo barabirangije kuko kugira ngo umuturage agire imbaraga zo kugira icyo akora ni uko abona ko iby’ibanze byahageze.’’

Hirya no hino mu gihugu, cyane cyane mu mijyi nka Kigali usanga hari ubutaka n’ibibanza byagenewe kubakwamo inzu zo guturamo cyangwa iz’ubucuruzi bimaze imyaka bitabyazwa umusaruro uko bikwiye.

Ibitekerezo

  • Ariko amaherezo azaba ayahe ?

    Ariko amaherezo azaba ayahe ?

    Ariko amaherezo azaba ayahe ?

    Ibi nukubeshya kuko igihe kizagera dusange abo bashoramari ari abashumba baragiriye abantu bakomeye bityo rero bikitwa ubujura cyangwa kunyaga umuntu utwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa