skol
fortebet

TAS2019: Perezida Kagame yasabye Afurika kubyaza umusaruro umurongo mugari wa interineti

Yanditswe: Wednesday 15, May 2019

Sponsored Ad

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika,Paul Kagame,yavuze ko Abatuye Afurika bakwiriye kubyaza amahirwe umurongo mugari wa Interineti mu kwiteza imbere aho kuwukoresha mu kwakira ibitekerezo by’abandi gusa.

Sponsored Ad

Ubwo yari mu nama ya Transform Africa 2019,perezida wa Repubulika,Paul Kagame,yasabye abatuye Afurika kudakoresha umurongo mugari wa Internet mu kwakira ibitekerezo by’abandi gusa ahubwo bakwiriye kuwukoresha bahanga ibyabo ndetse bakabisangiza isi yose.

Yagize ati “Ikoranabuhanga rihuza isi mu buryo butigeze bubaho. Ibi byatumye kugera ku bumenyi butandukanye byegerezwa benshi ku kigero kingana. Reka rero twe kuba ingunguru zirimo ubusa, ngo dukoreshe umurongo mugari wa interineti mu kwakira ibitekerezo by’abandi gusa.

Turimo abahanga ibishya n’abafite ibitekerezo bizima benshi. Dufite kandi byinshi twasangiza Isi. Natwe dufite inkuru nyinshi twabarira abandi.”

Nyakubahwa Perezida Paul Kagame wari kumwe na bagenzi be barimo Uhuru Kenyatta wa Kenya na Ibrahim Boubacar Keita wa Mali,ku munsi wa kabiri wa Transform Africa,yavuze ko isoko rusange rya Africa ryatangiye gushyirwa mu bikorwa ariyo mpamvu Africa igomba kurushaho wihutisha iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga.

Yagize ati “Turi mu bihe by’ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga. Ntabwo dukwiriye gusigara inyuma. Ese Afurika yiteguye kugira uruhare muri izi mpinduka? Aha niho ipfundo riri. Impinduka mu bukungu n’uburumbuke zisaba kuba tumaze kumenya neza gukoresha ikoranabuhanga. Iki nicyo gihe cyo kubaka ibikorwaremezo nkenerwa n’ubumenyi bwa ngombwa muri Afurika.

Isoko rimwe rya Afurika ubu riri mu ishyirwa mu bikorwa. Tugomba gukomeza gushyira gahunda z’iterambere n’ikoranabuhanga bya Afurika muri uwo murongo.”

Nyakubahwa perezida wa Repubulika yavuze ko hari abahora bashaka gutandukanya Afurika ariko yashobora kurinda inyungu z’abaturage no kongera isoko ryayo binyuze mu kwishyira hamwe n’ubuhahirane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa