skol
fortebet

Tom Close yahawe akazi gakomeye n’inama y’abaminisitiri

Yanditswe: Thursday 04, Apr 2019

Sponsored Ad

Umuhanzi Tom Close wize ibijyanye n’ umuvuzi akabasha kubibonamo impamyabumenyi ya Doctorate,yamaze kugirwa Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe gutanga amaraso, Ishami rya Kigali (RCBT-Kigali) nk’ uko byatangajwe mu Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu tariki ya 03.04.2019.

Sponsored Ad

Uyu muhanzi w’inararibonye akaba n’ umwanditsi w’ ibitabo, Dr Muyombo Thomas cyangwa Tom Close,yahawe uyu mwanya mu nama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu.

Tom Close w’imyaka 34 yari asanzwe akora muri iki kigo cya RCBT-Kigali ariko Leta yamugiriye icyizere imuha inshingano zo kukiyobora.

Tom Close umaze imyaka myinshi mu muziki nyarwanda,aho akora injyana ya R&B,yegukanye ibihembo bitandukanye bya Salax Awards ndetse yegukana bwa mbere irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star.

Tom Close ufite umwihariko wo gukorana n’abatunganya umuziki batandukanye,abarizwa mu nzu ya Kina Music ya Ishimwe Clement.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa