skol
fortebet

Transform Africa 2017: Perezida Kagame azagaraza uko u Rwanda rwateje imbere Kigali

Yanditswe: Monday 24, Apr 2017

Sponsored Ad

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana, yavuze ko mu nama mpuzamahanga ku ikoranabuhanga izwi nka ‘Transform Africa’ izabera mu Rwanda ku nshuro ya gatatu muri Gicurasi uyu mwaka Perezida Kagame azamurikira abakuru b’ibihugu 17 bigize umuryango Smart Africa ibyo u Rwanda rwakoze mu guteza imbere Umujyi wa Kigali.
Iyi nama izabera i Kigali mu Rwanda ku matariki ya 10-12 Gicurasi 2017 ku nsanganyamatsiko yo guteza imbere imijyi ishingiye ku isuku, ikoranabuhanga (...)

Sponsored Ad

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana, yavuze ko mu nama mpuzamahanga ku ikoranabuhanga izwi nka ‘Transform Africa’ izabera mu Rwanda ku nshuro ya gatatu muri Gicurasi uyu mwaka Perezida Kagame azamurikira abakuru b’ibihugu 17 bigize umuryango Smart Africa ibyo u Rwanda rwakoze mu guteza imbere Umujyi wa Kigali.

Iyi nama izabera i Kigali mu Rwanda ku matariki ya 10-12 Gicurasi 2017 ku nsanganyamatsiko yo guteza imbere imijyi ishingiye ku isuku, ikoranabuhanga n’ibindi byorohereza abaturage kugira imibereho myiza.

Minisitiri Nsengimana avuga ko ibyo Perezida Kagame azagaragaza bizatanga umurongo ku bindi bihugu byerekwa ibyo na byo bishobora gukora ku ngo biteze imbere Imijyi yabyo ihinduke ‘imijyi irabagirana’ (Smart Cities) nka Kigali.

Agira ati “Nk’uko inama ya mbere yateranaga hakajyaho umuryango Smart Africa abakuru b’ibihugu bose biyemeje kugira ikintu bateza imbere ku buryo bugaragara ku buryo n’abandi babigiraho bagenzi babo mu rwego rw’ibindi bihugu.”

“Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, we yiyemeje guteza imbere iki kijyanye n’Imijyi, akaba ndetse agiye kuba umukuru w’igihugu wa mbere muri ibi bihugu 17 bigize Smart Africa ugiye kugeza kuri bagenzi be icyegeranyo kijyana n’ibyakozwe kandi bitanga n’umurongo ku bishobora gukorwa n’ibindi bihugu kuko ikigamijwe ni uko twese dutera imbere dufatanyine.”

Aha Perezida Paul Kagame, mu kiganiro cyiswe “harnessing the potential of Smart Cities for Africa” azamurikiramo imijyi Afurika yifuza ‘Africa Smart Cities Blueprint’.

Ni imijyi ikoresha ikoranabuhanga mu buryo bwo gutanga serivisi ku baturage, gucunga umutekano, gucunga ibikorwa remezo no mu buryo bwo kugira ngo umujyi ubeho ari umujyi ufite isuku, ugaragara neza kandi utuwe n’abaturage bafite imibereho myiza n’iterambere mu bukungu.

Harimo abo muri Angola, Burkina Faso, Côte d’Ivoire, Gabon, Kenya, Mali, Uganda, Sénégal, Sudani y’Amajyepfo na Tchad n’ahandi.

Iyi nama izatabirwa n’abantu bagera ku bihumbi bitatu (3,000) baturutse mu bihugu bisaga 125. Muri iyi nama hazabamo ibiganiro bitandukanye ku nsanganyamatsiko zinyuranye zijyanye ahanini n’ikoranabuhanga.

Uretse imijyi irabagirana, iyi nama izanaha urubuga abagore, aho izagaragaramo icyitwa ‘Smart Women Summit’ nk’inama ikomeye y’abari n’abategarugori mu by’ikoranabuhanga.

Uyu mwaka kandi urubyiruko rwahimbye udushya mu by’ikoranabuhanga ruzahabwa amahirwe yo kumurikira abashoramari bakomeye baturutse hirya no hino ku Isi.

Hateguwe kandi n’imurikagurisha ry’ibikorwa bishya by’ikoranabuhanga rizaba muri iyi nama (Exhibition) rizaba rigamije gushaka uko umuvuduko ikoranabuhanga rifite muri Afurika wakongerwa bityo ikoranabuhanga rihinduke moteri y’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage ba Afurika.

Nk’ibisanzwe muri iyi nama hazagaragaramo abakuru b’ibihugu batandakanye muri Afurika, aba za Guverinoma, abacuruzi n’abashoramari bo hirya no hino ku isi.

Inama ya Smart Africa itegurwa na Guverinoma y’u Rwanda ifatanyije n’ubunyamabanga bwa Smart Africa.

Mu myaka ya 1950, abaturage ba Afurika bari batuye mu mujyi banganaga na 14%, uyu munsi abangana na 40% ni bo batuye mu Mijyi hakaba hari intumbero ko muri 2030 bazaba bageze kuri 50%, naho muri 2050 bakazaba bageze kuri 70%

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa