skol
fortebet

U Burundi bwirukanye Umunyarwandakazi Nkomeza Christine

Yanditswe: Wednesday 18, Apr 2018

Sponsored Ad

gihugu cy’ u Burundi cyahaye Umunyarwandakazi Nkomeza Christine amasaha 24 ngo yamaze kuva ku butaka bw’u Burundi, ku mpamvu bivugwa ko zifitanye isano no kubangamira umutekano w’igihugu.

Sponsored Ad

Iteka rimwirukana ryatanzwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mu Burundi, rivuga ko Nkomeza yirukanywe kubera amasengesho akorera mu bwihisho ndetse no gukorana n’abanyamahanga bituma akekwaho kubangamira umutekano w’igihugu.

Abayobozi b’Intara zose, uw’Umujyi wa Bujumbura, Umukuru wa Polisi ushinzwe Urujya n’Uruza basabwe gushyira mu bikorwa uwo mwanzuro.

Si ubwa mbere u Burundi bwirukana Abanyarwanda ku mpamvu buvuga ko ari iz’umutekano w’igihugu. Mu Ugushyingo 2015, Umunyarwanda Anthony Masozera wayoboye Ibigo by’Itumanaho bya Econet na Ucom yirukanywe ashinjwa kuba intasi y’u Rwanda.

Ibaruwa yirukana Umunyarwandakazi Nkomeza Christine ku butaka bw’u Burundi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa