skol
fortebet

U Rwanda mu bihugu byafashe mu mugongo Misiri nyuma y’ igitero cyishe abarenga 300

Yanditswe: Saturday 25, Nov 2017

Sponsored Ad

Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije Igihugu cya Misiri n’abaturage bacyo muri rusange ku bw’igitero cy’iterabwoba cyabereye ku musigiti kigahitana abantu 300. Mushikiwabo Louise, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane, n’ibikorwa by’Umuryango w’ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba, yavuze ko u Rwanda rwamaganye icyo gikorwa kiterabwoba cyahitanye imbaga kigakomeretsa benshi.
Abicishije ku rubuga rwa Twitter, Minisitiri Mushikiwabo yagize ati “ Mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda ndetse (...)

Sponsored Ad

Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije Igihugu cya Misiri n’abaturage bacyo muri rusange ku bw’igitero cy’iterabwoba cyabereye ku musigiti kigahitana abantu 300.
Mushikiwabo Louise, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane, n’ibikorwa by’Umuryango w’ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba, yavuze ko u Rwanda rwamaganye icyo gikorwa kiterabwoba cyahitanye imbaga kigakomeretsa benshi.

Abicishije ku rubuga rwa Twitter, Minisitiri Mushikiwabo yagize ati “ Mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda ndetse n’Abanyarwanda muri rusange, twifatanyije mu kababaro na Misiri n’abaturage bayo. Twamaganye igitero cy’iterabwoba cyabereye mu musigiti Al- Rawda uherereye mu Majyaruguru ya Sinai, cyishe inzirakarengane 235 abandi benshi bagakomereka.”

Kuri uyu wa gatanu ubwo abayoboke b’Idini ya Islam basengeraga mu Musigiti wa Al- Rawda mu Mujyi wa Bir al-Abed, bari bagiye kurangiza isengesho ryabo rikuru, hatewe ikibombe gikomeye ku musigiti mbere y’uko abantu bitwaje imbunda baza kurasa umuntu wese wasahakaga gusohoka ngo ahunge.
Ababarirwa muri 235 ni bo bamaze kumenyekana ko bahasize ubuzima na ho abagera 109 bakaba bakomeretse.

BBC dukesha iyi nkuru itangaza ko abantu bagera kuri 40 bitwaje intwaro bahise banafunga imihanda yose yerekeza kuri uwo musigiti, batangira kurasa mu byerekezo bitandukanye, ku buryo n’imodoka z’ubutabazi za Ambulance zahageze mbere zarashwe.

Kugeza ubu nta mutwe n’umwe wari wigamba iki gitero gusa harakekwa Islamic state, ugendera ku mahame ya kisiramu.

Igihugu cya Misiri kiri mu birwanya iterabwoba, ikaba ishobora kuba ari yo mpamvu icyo gitero cyahabereye mu rwego rwo kwihimura.
Perezida wa Misiri Abdel Fattah al-Sissi yamaze gushyiraho icyunamo cy’iminsi itatu, nk’uko yabitangarije kuri Televiziyo y’Igihugu.

Mu bandi bakuru b’ibihugu bagaragaje ko bafashe mu mugongo Misiri harimo Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, uw’u Bufaransa Emmanuel Macron ndetse na Vladimir Poutine w’u Burusiya n’abandi.
Kugeza ubu muri ako karere umutekano wakajijwe ndetse n’Umukuru w’Igihugu yatangaje ko bagiye guhiga bukware abagize uruhare muri icyo gitero.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa