skol
fortebet

U Rwanda rugiye guca ukubiri no gutumiza I Mahanga indorerwamo z’ amaso [Amafoto]

Yanditswe: Tuesday 09, May 2017

Sponsored Ad

Mu gihe u Rwanda rukomeje guteza imbere ibikorerwamu Rwanda, kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Gicurasi 2017, mu Rwanda hafunguwe ku mugaragaro Laboratoire iri ku rwego mpuzamahanga ikora indorerwamo z’ amaso.
Ni Laboratoire yubatswe ku bufatanye bwa Leta y’ u Rwanda n’ ikigo cy’ Abanyamerika Onesight gifasha mu buvuzi bw’ amaso.
Iyo Laboratoire izajya ikorera muri Kaminuza y’ u Rwanda ishami ry’ ubuvuzi UR-CMHS.
Umuyobozi wungirije w’ iyi kaminuza Dr Francoise Kayitare yavuze ko kubera iyo (...)

Sponsored Ad

Mu gihe u Rwanda rukomeje guteza imbere ibikorerwamu Rwanda, kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Gicurasi 2017, mu Rwanda hafunguwe ku mugaragaro Laboratoire iri ku rwego mpuzamahanga ikora indorerwamo z’ amaso.

Ni Laboratoire yubatswe ku bufatanye bwa Leta y’ u Rwanda n’ ikigo cy’ Abanyamerika Onesight gifasha mu buvuzi bw’ amaso.

Iyo Laboratoire izajya ikorera muri Kaminuza y’ u Rwanda ishami ry’ ubuvuzi UR-CMHS.

Umuyobozi wungirije w’ iyi kaminuza Dr Francoise Kayitare yavuze ko kubera iyo laboratoire indorerwamo zizajya ziboneka byihuse kandi ku giciro gito. Avuga kandi ko abaganga bajyaga bandikira umurwayi indorerwamo ntazibone kubera ko zahendaga.

Yagize ati “Umuntu uri mu ntara kure uvuzwa na mituweli ntabwo byajyaga bimworohera kubona indorerwamo kuko zahendaga, bazimwandikiraga nk’ umuti ariko ntabashe kuzigura. Turishimira ko tubashije kubona laboratoire izajya ifasha buri munyarwanda wese kwambara indorerwamo”

Iyi niyo laboratoire ya mbere ikora indorerwamo z’ amaso ifunguwe mu Rwanda. Indorerwamo Abanyarwanda bakoreshaga zatumizwaga mu mahanga cyane muri Amerika arinayo mpamvu yatumaga zambarwa n’ umugabo zigasiba undi.

Kuri ubu izi indorerwamo zigiye kujya zikorerwa mu Rwanda gusa ibihoresho by’ ibanze zikorwamo nk’ ibirahure n’ udukoresho tubifata bita frames bizajya bitumizwa mu mahanga.

Tuzinde Vincent uhagarariye Onesight mu Rwanda yavuze ko mu myaka ine iri imbere mu bitaro byose bya Leta y’ u Rwanda hazaba hatangirwa serivisi yo gutanga indorerwamo z’ amaso.

Imashini ikora izi ndorerwamo, mu gihe cy’ umunota n’ igice iba irangije gutunganya ibirahuri bishyirwa muri izi ndorerwamo. Indorerwamo imwe ikorwa mu minota itanu ari nacyo Tuzinde ashingiraho avuga ko iyi Laboratoire ifite ubushobozi bwo guhaza isoko ry’ u Rwanda ikasagurira amahanga.

Yagize ati “Iyi laboratoire urebye agaciro kayo n’ ibikoresho birimo navuga ko uretse no guhaza ibitaro byose mu mu Rwanda izajya isagurira n’ amahanga mu bihugu duturanye. Imashini imwe mu munota n’ igice iba itunganyije indorerwamo uyibariye umunsi wose n’ amasaha yose y’ umunsi yaba yakoze indorwamo nyinshi cyane”.


Iyi mashini niyo itunganya indorerwamo z’ amaso photo RBC

Umuyobozi wa RBC, Dr Condo Jeanine wambaye ishami y’ umweru na Dr Kayitare uyobora UR - CMHS barasobanurirwa uko indorerwamo zikorwa. Photo RBC

Vincent Tuzinde uhagariye Onesight mu Rwanda


Dr Kayitare Francoise umuyobozi wungirije wa UR - CMHS

Aba bayobozi bavuze ko bagiye gushaka uburyo indorerwamo z’ amaso zashyirwa mu byo mituweli yishyura.

Magingo aya hari imyumvire y’ abumva ko indorerwamo z’ amaso ari iz’ abifite n’ abize, gusa aba bayobozi bavuga ko iyo myumvire ikwiye guhinduka kuko indorerwamo ari iz’ umuntu wese ufite ikibazo cy’ amaso

Tuzinde yabwiye itangazamakuru ko indorerwamo z’ amaso zitavura uburwayi bw’ amaso ngo icyo zikora ni ugutuma uburwayi butongera ubukana no gufasha umurwayi gukomeza imirimo ye.

Ibitekerezo

  • Turashima cyane abagize uruhare mu ukuzana iyi laboratoire mu URWANDA yaje ikenewe rwose.

    UR-CMHS iyoborwa na Dr KAGWIZA Jeanne ntago ar KAYITARE Francoise kuko uriya mwahaye interview yitwa Dr UMUBYEYI Aline ariwe wasigariyeho KAGWIZA Jeanne kuko ari mu butumwa bw’akazi muri South Africa hamwe n’umuyobozi wa UR wungirije Prof Philip Cotton

    Ni byiza turabyishimiye ariko bazashake uburyo bazajya bakora na lenses(ibirahure bya lunette) kuburyo zaboneka mu Rwanda zitagombye kuva mu mahanga

    Ni byiza turabyishimiye ariko bazashake uburyo bazajya bakora na lenses(ibirahure bya lunette) kuburyo zaboneka mu Rwanda zitagombye kuva mu mahanga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa