startimes

U Rwanda rwaje ku mwanya wa 2 muri Afurika nk’ahantu byoroshye gukorera ubucuruzi ruza no mu myanya y’imbere ku isi

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 25 October 2019 Yasuwe: 764

U Rwanda rwagumye ku mwanya wa kabiri muri Afurika nk’ahantu byoroshye gukorera ubucuruzi ruba n’urwa 38 ku Isi, nk’uko Raporo ya Banki y’Isi izwi nka Doing Business Report 2020 ibigaragaza.


Sponsored Ad


Iyi raporo igaragaza isesengura ryakozwe na Banki y’Isi ku bihugu 130, ireba ibipimo icumi mu bigenga ubucuruzi mu gihugu.

U Rwanda rwaje ku mwanya wa Kabiri nyuma y’Ibirwa bya Maurice biri ku mwanya wa mbere, ndetse ruguma ku mwanya wa mbere muri Afurika y’Uburasirazuba. Ni nacyo gihugu cyonyine gifite ubukungu buciriritse cyaje muri 50 bya mbere ku Isi.

Iyi raporo ireba uburyo bwo gutangira ubucuruzi, kubona ibyangombwa byo kubaka, kubona amashanyarazi, kwandikisha umutungo, kubona inguzanyo, kwishyura imisoro, ubucuruzi bwambukiranya imipaka, ibijyanye n’iyubahirizwa ry’amasezerano, kurengera abashoramari bato no gukemura ibibazo bijyanye n’ibihombo.

Iyi raporo ya 2020 igaragaza ko u Rwanda rwasubiye inyuma imyaka icyenda ugereranyije n’iy’umwaka ushize kuko bwo rwari ku mwanya wa 29 none rukaba rwageze ku wa 38. Imwe mu mpamvu isobanurwa yatumye rusubira inyuma ni uko Banki y’Isi yahinduye uburyo yakoreshaga muri iri genzura.

Uburyo bushya bwakoreshejwe bureba ku rwego rw’isoko ry’imari n’imigabane, aho ryashyizwe mu bijyanye no kurengera abashoramari bato muri Mutarama uyu mwaka. Banki y’Isi isobanura ko kugira ngo ubukungu bugaragare nk’ubufite isoko ry’imari n’imigabane rikora, hagomba kugaragazwa nibura ibigo icumi bicuruza ku isoko ry’imari.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

RIB yerekanye abakobwa 4 bakwirakwije ku mbuga nkoranyambaga amashusho yabo...

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 31 Nyakanga 2020 nibwo Urwego rw’igihugu...
31 July 2020 Yasuwe: 11802 0

Umunyarwanda warangije amasomo y’ikoranabuhanga n’itumanaho muri kaminuza...

Umunyarwanda warangije amasomo y’ikoranabuhanga n’itumanaho muri kaminuza,...
31 July 2020 Yasuwe: 9091 4

Rusizi:Umugabo ufite urugo bamufatiye mu rugo rw’abaturanyi asambanya...

Umuyobozi w’Umudugudu wa Rurenga 1 mu karere ka Rusizi, Nzeyimana Jean...
19 July 2020 Yasuwe: 15464 3

Reba ibyo umuhanga w’umunyarwanda muri Science avuga kuri MUKOROGO birimo no...

Mu Rwanda no mu bihugu bitandukanye by’abirabura hakomeje kuvugwa amavuta...
18 July 2020 Yasuwe: 3464 0

Insengero zakomorewe nyuma y’igihe kinini zifunze kubera COVID-19

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 15 Nyakanga 2020,iyobowe na...
16 July 2020 Yasuwe: 3103 4

Ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi habonetse imirambo y’abantu 3

Kuri uyu wa Gatanu, mu kagari ka Nemba, Umurenge wa Rweru mu karere ka...
11 July 2020 Yasuwe: 6824 0