skol
fortebet

U Rwanda rwahakanye amakuru ko ingabo zarwo ziciye abantu 2 ku butaka bwa Uganda

Yanditswe: Sunday 26, May 2019

Sponsored Ad

Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Uganda,ku munsi w’ejo taliki ya 25 Gicurasi 2019 byanditse ko abasirikare b’u Rwanda biciye umunya Uganda n’umunyarwanda ku butaka bwa Uganda,ibintu byahakanwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga akaba n’umuvugizi w’u Rwanda Dr Richard Sezibera.

Sponsored Ad

Ibinyamakuru bitandukanye birimo Chimpreports na The East African byashyize hanze inkuru ivuga ko abantu babiri barasiwe ku butaka bwa Uganda n’ingabo z’u Rwanda.

Polisi ya Uganda nayo,mu gitondo cyo kuwa Gatandatu tariki 25 yatangaje ko hari abantu babiri barimo Umunya Uganda n’ Umunyarwanda barasiwe ku mupaka w’ u Rwanda na Uganda mu karere ka Rukiga,kuwa 24 Gicurasi 2019.

Umuvugizi wa polisi ya Uganda Fred Enanga yavuze ko Umunyarwanda warashwe ari uwitwa Peter Nyengye wakoraga ubucuruzi.

Polisi ya Uganda ivuga ko abo basirikare b’ u Rwanda banarashe umupolisi wa Uganda wagerageje gutabara. Uwo mupolisi wa Uganda warashwe ngo yitwa Alex Nyesiga.

Imirambo y’ abarashwe yahise ijyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Kamwezi IV.
Umuvugizi wa Guverinoma y’ u Rwanda akaba na Minisitiri w’ Ububanyi n’ amahanga Dr Richard Sezibera yatangaje ko ibyavuzwe na Uganda ku ngabo z’u Rwanda ari ibihuha.

Abinyujije kuri Twitter ye yagize ati “Amakuru y’ibihuha: Ibyo ntabwo byigeze biba. Igisubizo gisobanuye neza murakimenya vuba”.

Dr Richard Sezibera yavuze ko nta musirikare w’u Rwanda wigeze yambuka umupaka ajya muri Uganda.

Nyuma yo gutangaza ibi,polisi y’u Rwanda yashyize hanze itangazo rivuga ko ibyatangajwe ko ingabo z’u Rwanda zambutse umupaka zikajya kurasira abantu muri Uganda ari ibihuha ahubwo aba bantu 2 barasiwe mu murenge wa Tabagwe i Nyagatare,umwe ari kugerageza kwambutsa magendu kuri Moto.

Polisi yavuze ko uyu muntu washakaga kwambutsa Caguwa,yahagaritswe na polisi aranga,ashaka kurwanya abasirikare ndetse haza abandi bantu bitwaje imipanga batangira gushaka gutema abasirikare.

Aba basirikare bahise birwanaho barasa aba bantu ubwo bashakaga gutoroka ngo basubire muri Uganda,abantu babiri barimo n’umunyarwanda bahasiga ubuzima.



Polisi y’u Rwanda yahakanye ko nta musirikare w’u Rwanda warasiye abantu ku butaka bwa Uganda

Ibitekerezo

  • Iyo umuntu azanye umuhoro ashaka kugutema ufite imbunda kugirango uboneko agiye gushyira ubuzima bwawe mu kaga agomba nibura kugera muri metero 5. Uwo barashe isasu mu gahanga agahita yikubita hasi niba yari kubutaka bwu Rwanda umurambo we kuki ari abagande bawufite niba koko yari kubutaka bwu Rwanda? Ntabwo byumvikana nabusa.

    Umuntu ashobora gukora ikosa akagukoresha irirenze. bikakugora kwerekana ukuri, abarashwe aho bari, abashaka ku gusiga icyaha kubatsinda byakugora abashinzwe imipaka icyambere nukwigengesera,

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa