U Rwanda rwasabye Ubudage guhindura ambasaderi wabwo I Kigali kubera amakosa akomeye yakoze

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 5 April 2019 Yasuwe: 3846

Guverinoma y’u Rwanda yasabye igihugu cy’Ubudage guhindura ambasaderi wabwo I Kigali, Dr. Peter Woeste kubera amakosa akomeye yakoze batashyize ahagaragara.



Dr. Peter Woeste wari Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda kuva mu Ukwakira 2016 ubwo yashyikirizaga Perezida Kagame impapuro zibimwemerera,yasabiwe gukurwa kuri izi nshingano na Leta y’u Rwanda kubera amakosa yakoze,nkuko Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Nduhungirehe Olivier, yabibwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko atirukanywe ahubwo yasabiwe gusimburwa.

Yagize ati “Ntabwo yirukanywe, ahubwo twasabye Guverinoma ye kumuhindura kubera amakosa akomeye yakoze. Kubera umubano mwiza dufitanye n’u Budage, twasanze atari ngombwa gufata ibyemezo birenze icyo.”

Ntabwo Amb. Nduhungirehe yigeze yifuza gusobanura mu buryo burambuye amakosa yakozwe na Amb. Woeste gusa yashimangiye ko bigendanye n’umubano uri hagati y’ibihugu byombi, aricyo cyari gikwiriye.

Dr. Peter Woeste wavukiye mu Mujyi wa Werdohl mu Budage kuwa 21 Werurwe 1958, ni umugabo wubatse ufite abana batatu.

Yize muri Kaminuza ya Marburg mu Budage, iya Lausanne mu Busuwisi arangiza ari Umunyamategeko w’umwuga bimuha uburenganzira bwo kuba yakora mu Budage nk’umucamanza.

Usibye kuba Umunyamategeko, mbere yo kwinjira mu bijyanye na dipolomasi yakoze nk’umunyamakuru. Yabaye Ambasaderi w’u Budage muri Malawi aho yavuye azanwa mu Rwanda.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Canopy ikiraro cyo muri Nyungwe cyashyizwe ku mwanya wa mbere ku...

Icapiro “Lonely Planet” ryo muri Australia rizwi mu kwandika ibitabo biyobora...
14 November 2019 Yasuwe: 3812 2

Tugiye kongera igiciro cy’umutekano wacu kuri buri wese ushaka...

Perezida Kagame yaburiye abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda ko...
14 November 2019 Yasuwe: 4029 2

Bayigamba Robert wabaye Minisitiri w’Urubyiruko umuco na siporo yasabiwe...

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwasabye ko Robert Bayigamba agumishwa mu...
13 November 2019 Yasuwe: 2966 0

Kamonyi: Umuganga yatawe muri yombi na RIB akekwaho gusambanya umugore...

Umugore wo mu karere ka Kamonyi yatangaje ko yabonye hanze y’...
13 November 2019 Yasuwe: 9501 4

Abakozi 2 ba Banki ya Kigali barashinja icyuma cya ATM kunyereza akayabo...

Abakozi babiri ba Banki ya Kigali ishami rya Kacyiru bafunzwe...
13 November 2019 Yasuwe: 6791 1

Leta ya Uganda yikomye u Rwanda ku iraswa ry’abaturage bayo

Leta ya Uganda yikomye u Rwanda ku iraswa ry’abaturage bayo; Job Byarushanga...
13 November 2019 Yasuwe: 4934 0