U Rwanda rwavanyeho imisoro ku bicuruzwa by’isuku y’abagore n’abakobwa bari mu mihango,gusa haracyari impungenge kuri benshi

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 11 December 2019 Yasuwe: 3500

U Rwanda rwavanyeho imisoro ku nyongeragaciro (TVA) ku bicuruzwa by’isuku y’abagore n’abakobwa bari mu mihango [ubutinyanka mu Kirundi], inkuru bamwe bavuze ko ari nziza ariko igiciro kikiri hejuru kuri benshi.



Ibi bikoresho bigurwa ku mapaki, mu Rwanda agapaki kamwe karimo udukoresho 10 kagura amafaranga hagati ya 900Frw na 1000Frw.

Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango yatangaje ko kuvanaho iriya misoro ari umwanzuro "wafashwe mu rwego rwo korohereza abagore n’abakobwa kubona ibi bikoresho".

Saidath Murorunkwere umunyamakuru wo mu ishyirahamwe ry’abanyamakuru b’abagore mu Rwanda avuga ko iyi ari inkuru nziza ariko bategereje kureba uko igiciro kizagabanuka ku isoko.

Yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ati: "Turibaza ngo hagiye gukurikiraho iki? Hari abana benshi bajya mu mihango ariko iwabo badafite ubushobozi bwo kumugurira icyo gikoresho buri kwezi kuko gihenda".

Aline Berabose watangije ibiganiro kuri internet bivuga ku ngingo z’ubuzima zigifatwa nk’imiziro mu Rwanda mu cyumweru gishize yabwiye BBC ko igiciro cy’ibi bikoresho kibangamiye ubuzima bwa benshi.

Yavuze ko mu bintu bidindiza umwana w’umukobwa gukurikirana amasomo ye neza harimo ubuzima bwe bw’imyororokere bushobora gutuma atajya ku ishuri iyo ari mu mihango.

Yagize ati: "Cyane cyane abo mu miryango itishoboye, kuko kugeza ubu ibiciro bya biriya bikoresho biracyari hejuru kuburyo usanga hari benshi batabasha kubibona mu buryo bworoshye ".

Umusoro ku nyongeragaciro mu Rwanda ni 18%, uhereye kuri ibi iki gikoresho cyaguraga amafaranga 1000 gishobora kugera kuri 820Frw ku isoko.

Murorunkwere avuga ko kubera uburyo ibi bikoresho bihenze hari n’abana b’abakobwa batabizi nyamara bajya mu mihango.

Ati: "Hari abumva ’cotex’ mu makuru cyangwa bakazibonana abandi ku ishuri, bo bagakoresha udutambaro kandi isuku yatwo irakemangwa, niba ubona isabune bikugoye kwita kuri ako gatambaro nabyo ntibyoroha.

"Bamwe banakurizamo za infections n’indwara z’umwanda kandi hariya [igitsina-gore] ni ahantu ho kwitonderwa".

Murorunkwere avuga ko kuba hari imisoro yavanyweho kuri ibi bikoresho ari ibyo kwishimira, gusa bikigoye ku bana benshi mu miryango yo mu byaro itabona amafaranga y’ibi bikoresho.

Ati: "Ntituzi niba biri bugabanuke yenda ngo bigere kuri 500Frw nubwo nayo kuyabona bitoroshye, nibuze igeze kuri 500 hari abo byakorohera kuyibona, nubwo atari bose".

"Iki ni icyemezo cyiza leta ikwiye gushimirwa, ariko ikwiye no kubikurikirana kuko hari igihe icyemezo nk’iki gifatwa ariko ugasanga rimwe na rimwe nta gihindutse ku biciro bisanzwe ku isoko".

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble gakuba

    Kuvanaho TVA ntakintu kigaragara kirimo kuko uretse ubwayo kuba make no keisoko.urasanga bigumye hahandi ahubwo umuti umwe nibakureho umusoro wowe kuli ibyo bicuruzwa naho ubundi ntaho bivuye ntaho bigiye

    1 month ago

Inzindi nkuru

Minisiteri y’uburezi yongeye gukomorera abantu batize uburezi

Minisiteri y’uburezi yongeye gukomorera abantu batize uburezi ariko...
27 January 2020 Yasuwe: 2049 0

Padiri Habyarimana Andre wa Diyoseze ya Kabgayi kwifata byaramunaniye...

Padiri Habyarimana Andre Avellin ni Umupadiri wahoze akorera muri Diocese...
27 January 2020 Yasuwe: 3799 0

Abakoresha Whatsapp baburiwe na RIB

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB ruraburira abantu bakoresha urubuga...
25 January 2020 Yasuwe: 5243 0

Abadakoresha ubutaka bwabo uko bikwiye bazabwamburwa

N’ubwo ubutaka mu Mujyi wa Kigali ari ubw’abaturage kandi bagomba kubukoresha...
24 January 2020 Yasuwe: 3890 0

Mutuyisugi Bernard yashikuje igikapu umuzungu wo muri Amerika cyari kirimo...

Ku manywa yo ku wa 22 Mutarama 2020 Mutuyisugi Bernard ufite imyaka 28...
24 January 2020 Yasuwe: 7078 0

Hasobanuwe impungenge zo gutanga Bourse hatitawe ku byiciro by’ubudehe

Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr Charles...
23 January 2020 Yasuwe: 1536 2