skol
fortebet

Ubuhamya bwa Mushimiyimana Belise ufite ubumuga bwo kutabona yatewe n’umwana wamukubise hasi [VIDEO]

Yanditswe: Tuesday 08, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Umuhanzikazi mu ndirimbo zo Kuramya no Guhimbaza Imana Mushimiyimana Belise wo mu Karere ka Gicumbi mu murenge wa Miyove akagari ka Gakenke ufite ubumuga bwo kutabona ,yatanze ubuhamya butangaje bw’uburyo Imana yamuhumuye umutima kugira ngo agire ibyo amenya birimo nko kwandika kandi atarakandagiye mu ishuli ndetse no kuba yamenya amabara y’imyenda umuntu yambaye.

Sponsored Ad

Mu buhamya Belise uririmba muri korali y’abarokore ’ADEPR’ anabereye umuyobozi ndetse abahimbira indirimbo,yahishuye byinshi mu buzima bwe yanyuzemo nyuma yo kugira ubumuga bwo kutabona atavukanye,kuko ngo yabugize ageze ku mezi arindwi avutse,akaba yarabutewe ngo n’umwana wamuteruye ari kumuterera hejuru aramucika akubita umutwe kuri sima aba ahumye atyo.

Muri ubu buhamya burambuye yahaye UMURYANGO TV,yahishuye uburyo yakijijwe agakirizwa mu itorero rya ADEPR ari nabwo Imana yatangiye kumukorera ibitangaza nawe ubwe ngo atatekerezaga,ikamwigisha ingombajwi,ibihekane no kwandika muri rusange kandi atarigeze akandagira mu ishuli.

Si ibyo gusa Imana yagiye imukorera kuko ari byinshi kandi bitangaje binateye amatsiko yasobanuye mu mashusho muri bubone y’ikiganiro yagiranye na UMURYANGO TV.

REBA VIDEO Y’UBUHAMYA BWA BELISE IMANA YAHUMUYE UMUTIMA NIBINDI:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa