skol
fortebet

Uburengerazuba n’Amajyepfo hashobora kugwa imvura idasanzwe mu mpera z’iki Cyumweru –Meteo Rwanda

Yanditswe: Thursday 17, Oct 2019

Sponsored Ad

Ikigo cy’igihugu gishinzwe iteganyagihe cyongeye gutangaza ko imvura iziyongera mu bice vitandukanye by’igihugu ariko by’umwihariko mu ntara y’Amajyepfo no mu Burengerazuba.

Sponsored Ad

Mu cyumweru gishize Meteo Rwanda yavuze ko hagiye kugwa imvura idasanzwe biraba ariyo mpamvu kuri ubu yibutsa abanyarwanda ko guhera kuri uyu wa Gatanu hazagwa imvura nyinshi cyane mu Rwanda by’umwihariko mu bice byavuzwe haruguru.

Meteo Rwanda yagize iti:

Meteo Rwanda iramenyesha Abaturarwanda bose ko hagati ya tariki ya 17 na 19 Ukwakira 2019 hateganyijwe imvura mu bice byinshi by’igihugu iri hagati ya milimetero 10 na 40 ku munsi.

Biteganyijwe ko iyi mvura iziyongera ku itariki ya 18 na 19 cyane cyane mu ntara y’Amajyepfo no mu ntara y’Iburengerazuba. Iyi mvura iraterwa ahanini n’isangano ry’imiyaga ndetse n’ubuhehere bw’umwuka byiganje mu karere u Rwanda ruherereyemo.

Hateganyijwe kandi umuyaga uringaniye uri hagati ya metero 5 na meteo 10 ku isogonda (5 - 10m/s), ariko ukaba wateza ingaruka zitandukanye cyane cyane mu ntara y’Iburasirazuba.

Dukurikije ko imvura izagwa mu minsi ikurikiranye, ahenshi mu gihugu hateganyijwe kwiyongera kw’amazi mu migezi bishobora guteza izindi ngaruka. Ni muri urwo rwego Meteo Rwanda isaba abaturarwanda bose kwitwararika muri ibi bihe by’imvura nyinshi ndetse no gukurikiza amabwiriza n’inama bahabwa n’inzego zifite gukumira ibiza mu nshingano zazo.

Hagize izindi mpinduka ziba kuri iri teganyagihe twazibagezaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa