skol
fortebet

Uganda yavuze ko abaturage bayo 50 bafungiwe mu Rwanda bidakurikije amategeko hanyuma u Rwanda ruyisaba ibintu bisaga 5 by’ingenzi

Yanditswe: Friday 14, Feb 2020

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 14 Gashyantare 2020, nibwo habaye inama ya gatatu ya Komisiyo ihuriweho n’u Rwanda na Uganda yo gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yo kugarura umubano hagati y’u Rwanda na Uganda.

Sponsored Ad

Muri ibi biganiro,intumwa z’ibihugu byombi zagaragaje ibikoma mu nkokora umubano mwiza w’ibihugu byombi gusa Uganda yagaragaje ikibazo gishya cy’uko ngo hari abanya Uganda 50 bafungiwe mu Rwanda ku buryo budakurikije amategeko.

Minisitiri w’ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam Kutesa,yavuze ko mu ntangiriro z’uyu mwaka barekuye abanyarwanda 9 bari bafungiwe muri Uganda ndetse ngo n’abandi bafunzwe bagiye kugezwa imbere y’ubutabera.

Kutesa yavuze ko Uganda yagaragaje ko iri mu nzira yo gukemura ikibazo ariko u Rwanda narwo rukwiriye kugira icyo rukora rukarekura Abanya Uganda 50 rufunze mu buryo budakurikije amategeko.

Ibi birego byahise biterwa utwatsi na Amb. Olivier Nduhungirehe uyoboye intumwa z’u Rwanda muri ibi biganiro, washinje Uganda kuyobya uburari kuri iki kibazo.

Amb.Nduhungirehe Olivier yavuze ko abanya Uganda 9 ari bo bari mu maboko y’ubutabera bw’u Rwanda nyuma yo gukatirwa n’inkiko kandi abadipolomate ba Uganda n’abandi babyifuza bakaba bemerewe kubasura nta nkomyi.

Nduhungirehe yagaragaje kandi ko kuva amasezerano ya Luanda yashyirwaho umukono, abanya-Uganda 15 bari mu maboko y’ubutabera barekuwe nyuma yo kuburanishwa n’inkiko.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, Amb Olivier Nduhungirehe yavuze ko Uganda itigeze itezuka mu bikorwa byo gushyigikira no gutera inkunga imitwe y’iterabwoba igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda irimo RNC na RUD-Urunana bityo u Rwanda ruyisaba guhagarika ibyo bikorwa ndetse igafatira ibihano abayobozi mu nzego z’icyo gihugu bakomeje kubyijandikamo.

Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rusaba Uganda gusenya ibikorwa bya RNC na RUD Urunana muri Uganda.Gufata ndetse ikohereza mu Rwanda abarwanyi bateye mu Kinigi bahungiye ku butaka bwayo.

Yasabye kandi guhagarika pasiporo ya Uganda No A000199979 yahawe Charlotte Mukankusi na Guverinoma ya Uganda, uyu akaba asanzwe ari komiseri muri RNC ushinzwe dipolomasi, imufasha kujya muri Uganda mu bikorwa bya RNC.

Ikindi ngo ni ugukurikirana abantu bakorana na RNC na RUD Urunana barimo Umunyamabanga wa Leta Philemon Mateke, Brig Gen Abel Kandiho uyobora CMI, Brig Gen Fred Karara, Col Sike Asiimwe, Major Fred Mushambo, Col Kaka Bagyenda n’abandi bayobozi bagira uruhare muri ibyo bikorwa.

Kohereza mu Rwanda umubiri wa Samuel Mageza no gutanga ibisobanuro ku rupfu rwe, kimwe n’abandi banyarwanda babiri, Sendegeya Theogene na Rwembo Mucyo boherejwe mu bitaro bya Butabika bavanwe muri CMI, nyuma bakaza kuburirwa irengero.

Ikindi ni ukwemerera umunyarwandakazi Julienne Kayirere kongera guhura n’umwana we Joanna Imanirakiza wari umaze ukwezi kumwe, nyuma yo kubatandukanyiriza muri Uganda ubwo yafatwaga ku wa 29 Ugushyingo 2018 mu karere ka Mubende.

Nduhungirehe yasoje asaba Uganda kurekura nta mananiza abanyarwanda bose bafungiwe muri Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Leta y’u Rwanda yongeye gushimangira ko igisubizo ku bibazo biri mu mubano w’ibihugu byombi bitazava mu nama nyinshi zikorwa mu gihe Uganda nta bushake igaragaza bwo guhagarika imigambi mibisha ku Rwanda n’Abanyarwanda batuye n’abagenda muri icyo gihugu.

Inama ya 3 ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Luanda ibaye nyuma yaho mu mpera z’umwaka ushize Perezida Paul Kagame yakiriye amb. Adonia Ayebare intumwa yihariye ya Perezida wa Uganda, ndetse tariki 2 z’uku kwezi abakuru b’ibihugu byombi bakaba barongeye guhurira i Luanda muri Angola bagirana ibiganiro byanitabiriwe n’abakuru b’ibihugu bya Angola na DRC nk’abahuza.

Biteganyijwe kandi ko tariki ya 21 z’uku kwezi abo bakuru b’igihugu uko ari 4 bazongera guhurira ku mupaka wa Gatuna, inama y’uyu munsi hagati y’intumwa z’u Rwanda, Uganda n’ibihugu bihuza ikaba ari imwe mu zitegura iyo y’abakuru b’ibihugu izabera ku mupaka wa Gatuna.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa