skol
fortebet

Ukekwaho kwica umuvugizi w’ishyaka rya Ingabire Victoire yatawe muri yombi

Yanditswe: Saturday 16, Mar 2019

Sponsored Ad

skol

Nyakwigendera Anselme Mutuyimana

Urwego rw’ Igihugu rw’ Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi umuntu umwe ukekwaho kwica Anselme Mutuyimana wari umuvugizi w’ Ishyaka FDU-Inkingi rya Ingabire Victoire ritaremerwa n’ amategeko y’ u Rwanda.

Sponsored Ad

Nyakwigendera Mutuyimana Anselme wari mu kigero cy’ imyaka 30, umurambo we watoraguwe mu nkengero z’ ishyamba rya Gishwati tariki 9 Werurwe 2019.

Ngo uyu murambo wabonywe n’ umukozi wa Kampani icunga umutekano ya ISCO ari nawe wamenyesheje inzego zibishinzwe.

Umuvugizi wa RIB Mbabazi Modeste yatangaje ko umugabo umwe ukekwaho kwica Mutuyimana yatawe muri yombi tariki 11 Werurwe, akaba akomeje gukorwaho iperereza kugira ngo hamenyekane niba hari abo baba barafatanyije.

RIB nayo ivuga ko yamenye amakuru avugwa n’ abaturage ko umunsi Mutuyimana yicwa babonye imodoka irimo abantu bambaye imyenda isa n’ iya polisi ariko itariho ibendera ry’ igihugu n’ amazina yabo ndetse n’ abandi bari bambaye gisirikare. Aya makuru nayo ngo RIB iracyayakoraho iperereza.

Tariki 14 Werurwe 2019, Ishyaka riharanira Demukarasi no kurengera ibidukikije riyoborwa na Depite Frank Habineza ryasohoye itangazo ryamagana ubwicanyi bwakorewe Anselime Mutuyimana.

DGPR yasabye Leta y’ u Rwanda kwihutisha iperereza kugira ngo abishe Nyakwigendera Mutuyimana Anselme bagezwe imbere y’Urukiko. Isaba ko urubanza rwazaburanishirizwa mu ruhame aho icyaha cyabereye.

Ishyaka FDU- Inkingi rivuga ko Mutuyimana yari avuye i Kigali agiye gusura se utuye mu gace yiciwemo ariko yicwa ataragerayo.

Umuhoza Victoire Ingabire, Umuyobozi wa FDU – Inkingi yatashye mu Rwanda avuye mu Bubiligi muri 2010, avuga ko agiye kwiyamamaza mu matora ya Perezida yabaye muri uwo mwaka.

Ntibyamuhiriye kuko yahise atabwa muri yombi akurikiranyweho ibyaha birimo n’ ibyo gushaka guhungabanya umutekano w’ igihugu. Victoire yakatiwe imyaka 15 ariko muri Nzeli 2018 Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yamuhaye imbabazi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa